Irushanwa rya BK-Urumuri rihesha ba rwiyemezamirimo igishoro n’ubumenyi ryagarutse

Banki ya Kigali n’Ikigo Inkomoko Entrepreneur Development byafunguye irushanwa ngarukamwaka rya gatanu ryiswe "BK-Urumuri", aho 25 ba mbere bahabwa amahugurwa yo guteza imbere ubucuruzi, hakavamo n’abahabwa inguzanyo izishyurwa hatariho inyungu.

BK yatangije aya marushanwa mu mwaka wa 2017 mu gihe yizihizaga isabukuru y’imyaka 50 yari imaze ikoramu, ariko nyuma yaho ikaba yariyemeje gukomeza iyi gahunda, kuko ngo iteza imbere ubucuruzi buto n’ubuciriritse.

Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr. Diane Karusisi yagize ati "Muri Banki ya Kigali twiyemeje gushoboza ba rwiyemezamirimo bato kubona igishoro, tureba abafite ibitekerezo bihamye barimo n’urubyiruko guteza imbere imishinga yabo yuje udushya."

Mu mwaka ushize ba rwiyemezamirimo b’abari n’abategarugori 25, batoranyijwe mu bagera ku 130 bari biyandikishije bahatanira kwitabira irushanwa rya BK-Urumuri ryakozwe ku nshuro ya kane.

Ikigo “Inkomoko” gisanzwe gifatanya na BK mu gutanga amahugurwa n’ubujyanama mu gihe cy’amezi atandatu kuri abo ba rwiyemezamirimo, ku bijyanye n’imicungire ndetse n’imikorere y’imishinga igamije ubucuruzi".

Kuri iyi nshuro muri BK-Urumuri ngo bakeneye imishinga irimo udushya twatuma abaturage bakomeza guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza.

Mu mishinga 25 yahawe amahugurwa n’inama zayifashije gutera imbere mu mwaka ushize, harimo abakora ubukorikori, abashoramari mu buhinzi, abakora imideli, ubukerarugendo, abatanga amahugurwa, abakora mu by’ubuzima, abatunganya amakuru no kwamamaza, ubwubatsi, ubwanditsi, abakora porogaramu za mudasobwa(apps), n’ibindi.

Umuyobozi wa Inkomoko, Teta Ndejuru yagize ati "Twishimiye gukomeza gufasha ba rwiyemezamirimo kunguka ibitekerezo bishya bisubiza ibyo abaturage bakeneye. Muri Inkomoko duha agaciro ba rwiyemezamirimo bakiri bato kuko ari bo soko ikomeye cyane mu kuvumbura ibintu bishya, bakaba ari bo ejo hazaza h’u Rwanda".

Banki ya Kigali n’Ikigo Inkomoko bivuga ko muri uyu mwaka wa 2021 abantu bose bafite ubucuruzi bugikeneye gutera imbere bahamagariwe kwandika bitabira irushanwa rya BK-Urumuri.

Uwifuza guhatana wese yuzuza imbonerahamwe abona ku rubuga www.inkomoko.com, cyangwa agahamagara telefone +250 788 358 639 bakamubwira uko yabigenza.

Kuzuza imbonerahamwe isaba kwitabira irushanwa rya BK-Urumuri biteganyijwe kurangira ku itariki ya 31 Gicurasi 2021(mu byumweru bitatu biri imbere), nyuma yaho kuva tariki 14 Kamena 2021 akaba ari bwo 25 bazaba bahize abandi, bazatangira umwiherero w’amezi atandatu hamwe n’ikigo Inkomoko.

Ibigenderwaho ni ukuba ari ubucuruzi bukorerwa mu gihugu imbere, bwinjiza ku mwaka amafaranga atarenga ibihumbi 500, bumaze nibura umwaka umwe bwanditswe mu bitabo by’ubucuruzi, bwerekana uburyo bwunguka cyangwa buzunguka mu gihe kitarenze umwaka umwe.

Mu mwaka ushize wa 2020 imishinga 25 yari imaze kongererwa ubushobozi mu bijyanye n’ubumenyi ku mikorere y’ubucuruzi budahomba, yatoranyijwemo itandatu maze ihabwa igishoro cya BK kizishyurwa nta nyungu yongeweho.

Iyi mishinga ni Work Roselyne Ltd, Jotete Investment Ltd, Nova Leather Ltd, Exalto Engineering, Supply Solutions ltd hamwe na Weya Creations Ltd.

Umwe mu batsinze irushanwa rya BK-Urumuri muri 2020, Aurore Kayitesire washinze akaba anayobora ikigo cy’ubudozi cya ’Weya Clothing’, yavuze ko ubumenyi yahawe bwatumye akora kinyamwuga, ubucuruzi bwe bugatangira kwaguka no guhaza abantu bose (abagore n’abagabo) ku bijyanye n’imyambaro bifuza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Murakoze kubwo ingamba nziza ese abafite small business nkubucuruzi bwa boutique nabo mwabafasha ?

Elias yanditse ku itariki ya: 10-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka