U Buhinde: Umugeni yabenze umusore ku munsi w’ubukwe amuziza ko atazi imibare

Bavuga ko urukundo rwihangana, ariko ubanza rutihanganira umusore utazi imibare, dukurikije ibyabaye ku musore n’inkumi batifuje gutangazwa amazina, bo mu ntara ya Uttar Pradesh.

Ku itariki ya mbere Gicurasi nibwo ubukwe bw’aba bombi bwari buteganyijwe kuba. Uwo munsi warageze, maze imiryango yombi ihurira mu birori by’akataraboneka.

Mu gihe umusore n’umugeni we biteguraga kwambikana impeta z’urudashira, nibwo umukobwa yabwiye umusore ko agiye kubanza kumuha ikizamini cy’imibare.

Inkuru dukesha igitangazamakuru Russia Today iravuga ko uyu mukobwa yari asanzwe akeka ko umusore ashobora kuba atarakandagiye mu ishuri.

Ku munsi w’ubukwe rero nibwo umukobwa yahisemo guha umusore ikizamini cyo kuvuga mara ya kabiri (ni ukuvuga uburyo bwo gukuba kabiri n’indi mibare kuva kuri zeru kugera ku icumi), umusore iramunanira.

Mubyara w’uyu mukobwa yabwiye itangazamakuru ko nyuma yo kubona ko umusore ananiwe iki kizamini umuntu yavuga ko cyoroshye, umuryango w’umukobwa wabifashe nk’aho uw’umuhungu ari indyarya, bityo bafata icyemezo cyo guhagarika ubukwe, imiryango yombi ikaba yarumvikanye ko impano zose zari zaratanzwe zizagarurwa.

Si ubwa mbere ibintu nk’ibi bibaye mu ntara ya Uttar Pradesh, dore ko mu mwaka wa 2015, umukobwa yabenze umusore ku munsi w’ubukwe, ubwo yari amuhaye ikizamini cyo guteranya 15 na 6, maze umuhungu akavuga ko bingana na 17.

Undi mukobwa na we yabenze umusore ku munsi w’ubukwe nyuma yo gusanga uwo musore atazi kubara amafaranga.

Aho mu Buhinde bikaba bikiri umuco ko imiryango ari yo itegura ubukwe, umunsi w’ubukwe ukarinda ugera abageni batari bahura amaso ku yandi na rimwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Biratangaje,ibyo nisawa bizaca abadakunda kwiga

Xavier yanditse ku itariki ya: 11-05-2021  →  Musubize

Uyu mukobwa ndamwemeye kabisa azi gufata umwanzuro kuko nta mibare ntabuzima.

Mwiza Sylvain yanditse ku itariki ya: 10-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka