Menya uko watanga ikirego n’ibimenyetso by’uwahohotewe bitamugizeho ingaruka ya kabiri

Amategeko avuga ko umwana atitangira ikirego ariko nanone bigaterwa n’imyaka afite.
 Abana bakiri bato batarageza ku myaka cumi n’ine(14) ababyeyi cyangwa ababarera ni bo babatangira ikirego mugihe umwana yahohotewe kuko aribo babana nabo, gusa nanone muri iyi minsi harimo icyuho cy’uko ababarera ahanini bikomeje kugaragara ko imibare yabahohotera abana irikuzamurwa cyane n’abamwe mu bafite inshingano babahohotera ndetse bagasibanganya ibimenyetso bitewe n’ububasha babafiteho.

 Imiryango iharanira uburenganzira bw’umwana ndetse inarwanya ihohoterwa rikorerwa abana nayo ifasha umwana wahohotewe gutanga ikirego no gukusanya ibimenyetso.urugero “Isange one stop centre “ifasha gupima ibimenyetso bishobora kwifashishwa mu kumenya koko niba umwana yahohotewe, arinaho bahera babuza ujyanye umwana kwa muganga kutamukarabya cyangwa ngo asige imyenda y’umwana wahohotewe yari yambaye icyaha kiba kuko ibyo bikoreshwa mu bimenyetso bitangwa mu rukiko birimo ;gupima (Imyenda,ibikomere,amatembabuzi n’ibindi).

Mukantabana Rose wahoze ayobora Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, ubu ubarizwa mu rugaga rw’abavocat(abunganizi mu mategeko) aganira n’umunyamakuru wa Kigali Today, yasobanuye byinshi ku itangwa ry’ibimenyetso uko bikwiye kugenda.

Ati “Ibimenyetso ahanini ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina bitangwa mu ibanga, uwahohotewe abarizwa mu ibanga bidakorewe mu ruhame,ntibyemewe gutangaza amashusho y’umwana wahohotewe kuko ari ihame kandi umuntu mukuru urera uwo mwana niwe ubikurikirana mu izina ry’umwana haba muri RIB,ubugenzacyaha,ubushinjacyaha, Isange one stop center, mu miryango iharanira uburenganzira bw’umwana kandi niyo bigeze mu rukiko urubanza rushobora kubera mu muhezo”.

Yongeraho ko iyo bidakozwe mu ibanga biba byangije uburenganzira bw’uwahohotewe kandi bishobora kugira ingaruka mu mibereho y’umwana, mu muryango harimo kugira ihungabana n’ibindi.

Ibi biza bishimangirwa n’Ingingo ya 54 Uburenganzira bw’uwakorewe icyaha mu ibazwa

Mu rwego rwo kwirinda ibyahungabanya imibereho ye bwite, mu gihe cy’ibazwa ry’uwakorewe icyaha, hagomba kwitabwa cyane cyane kuri ibi bikurikira:

1° kubazwa ari kumwe n’umuntu yizeye kandi yihitiyemo;
2° kumenyeshwa uburenganzira bwo kutagira icyo atangaza;
3° uburenganzira bwo kumenyeshwa ibyo amategeko amuteganyiriza;
4° uburenganzira bwo kutanyomozanya n’ukekwaho icyaha igihe uwagikorewe ari umwana utarageza ku myaka cumi n’umunani (18)
5° uburenganzira bwo kurindirwa ubuzima mu gihe yagaragaje impungenge cyangwa inzego zibishinzwe ubwazo zabonye ko ashobora kugira umutekano muke.

Mukantabana avuga ko urubanza rwose ari ibimenyetso kuko umucamanza iyo aca urubanza ntashobora kwemeza ko umuntu yakoze icyaha iyo nta kimenyetso kimushinja cyangwa kimuhamya ko koko yakoze icyo cyaha.

Avuga ko ihohoterwa riri kugaragara muri iyi minsi ribera mu miryango aho usanga umwana yahohotewe n’umurera yasobanuye ko bigoye ariko nanone icyaha mu gihe kibaye uwahohotewe agomba kwihutira gutanga ikirego nubwo bigoye cyane.

Asaba ababyeyi kuganiriza abana babo cyane cyane ababyeyi b’abagore kuko mu birego byagaragaraye nta mubyeyi w’umugore wari watangwa yafashe umwana w’umuhungu ku ngufu, bityo agasaba abo babyeyi gutoza abana babo kubabwira byose bahuye nabo ku munsi, haba ku ishuri,uwagerageje ku mukora ku mubiri n’ibindi, bityo niba hari icyabaye amakuru n’ibimenyetso bitangirwe ku gihe ubikoze agezwe imbere y’ubutabera.

Mu gushaka kumenya akamaro k’imiryango iharanira uburenganzirwa bwa muntu mu butabera by’umwihariko abana twaganiriye na Umwunganizi mu mategeko mu rugaga rw’abavocat mu Rwanda akaba n’umujyanama w’umuryango mu rugaga rw’abakozi baharanira uburenganzira bwa muntu (STRADH) Nyamunanage Atticus, avuga ko imikorere y’ubutabera mu Rwanda ishingira ku bimenyetso, mu butabera hakurikijwe Ingingo ya 12 y’itegeko ry’imuburanishirize y’imanza isaba ko udafite ibimenyetso mu rukiko atsindwa.

Avuga ko “nka umuryango wa STRADH icyo bakora ni ugukangurira abaturarwanda kumenya uburenganzira bwabo kandi babushake, igihe ufite cyangwa ubonye umwana wahohotewe ugomba kwihutira kujya kurega kuko umuhohoteye aba yangije uburenganzira bw’umwana”.

Urugero; niba umwana ahohotewe wikwihutira ku mukarabya ngo umese agakanzu yambaye utamujyana kwa muganga yambaye nabi,sibyo ugomba kwihutira kumujyana kwa muganga uko yaba asa kose ukimenya ko yahohotewe kuko icyo na cyo ni ikimenyetso cy’unganira ibindi bitangwa na muganga.

Avuga ko rimwe na rimwe usanga hari abana b’imfubyi bahohoterwa ariko kuko imiryango barererwamo ibafiteho ububasha bakabura uko barega cyane ko baba bafite ubushuti runaka n’abamwe bafite mu inshingano kurengera uburenganzira bw’uwahohotewe, bagahitamo guceceka bakazajya gutinyuka kuvuga ko bahohotewe ari uko bakuze kandi nabwo ibimenyetso byarasibanganye.

Avuga ko kandi itegeko ryo kurinda umwana ihohoterwa no ku muregera ingingo ya 28 rivuga ko inzego zibishinzwe zikwiye kugira icyo zikora kugirango umwana wahohotewe ahabwe ubutabera.

Yongeraho ko kugirango ihohoterwa rikorerwa abana ricike atari iryo abavocat, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu cyangwa umwana ahubwo ni ryabose ati: “Twese dukwiye gufatanyiriza hamwe mu guhashya ihohoterwa rikorerwa abana kuko RIB n’izindi nzego zibishinzwe ntago zizajya muri buri rugo ngo zimenye ko hari uwahohotewe, ahubwo umuntu ntakwiye kugira ubwoba bwo gutanga ikirego igihe amenye umwana wahohotewe kuko iyo umuntu atanze ikirego ahita aba umutangabuhamya kandi hari amategeko arengera abatangabuhamya kandi n’igihugu kigira services nyinshi zitnadukanye zafasha umutangabuhamya wese igihe amenyesheje amakuru ko hari uwahohotewe”.

Mukantabana asaba ababyeyi kuganira no gutoza abana babo kubabwira byose.” Ahanini igikunze kugaragara n’uko iyo icyaha gitinze gutangwa bikamenyekana impitagihe, umwana,yatangiye kwangirika, ahsobora kutibuka uwabimukoreye,uburyo yabikozemo,uwamuhohoteye yaracitse n’ibindi, ni imbogamizi ndetse n’icyuho gihari mu gutanga ibimenye no gutinda kubivuga gusa nanone iyo bivuzwe kabone n’ubwo uwabikoze yabihakana icyo gihe ukekwa bamujyana muri laboratoire, uburyo bw’ikoranabuhanga bushobora kugaragaza isano iri hagati y’icyaha cyabaye k’umwana n’ukekwa”.

Avuga ko muganga ashobora kwemeza ko habayeho ihohoterwa ariko ikibazo kiba hagati y’isano iri hagati y’icyaha kwemeza uwagikoze gishobora kudindiza ubutabera kuko wenda ibimenyetso biba byasibangamye, mu gihe bitangiwe ku gihe bapima amatembabuzi n’ibindi.

Icyaha gisaza ryari?

Mukantaba akomeza avuga ko ubusaze bw’ibyaha biteganywa mu mategeko mpanabyaha mu byiciro.

Harimo: -Ibyaha bito bisaza mu gihe cy’umwaka umwe(1)
-Ibyaha bikomeye bisaza mu gihe k’imyaka itatu(3)
-Ibyaha by’ubugome bisaza mu gihe cy’imyaka icumi(10) arinaho haziramo gusambanya umwana (gifatwa nk’icyaha cy’ubugome).

Imbogamizi ni izihe mu gutanga ubutabera?
 Kwegeranya ibimenyetso iyo bitatanzwe icyaha kikiba.
 Guhuza ihohoterwa rigaragara ku mwana n’uwamuhohoteye ugomba kubihanirwa.

Nk’uko bikubiye mu Itegeko Nº68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, mu ngingo yaryo y’123, umuntu uhamwe n’icyaha cyo gufata umwana ku ngufu ahanishwa igifungo cyitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko nanone itarenga makumyabiri n’itanu (25).

Iri tegeko risobanura icyaha cyo gusambanya umwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina aribyo: gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana; 2º gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana; 3º gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri.

Iyi ngingo ikomeza ivuga ko iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha. Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine (14) byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu. Iyo gusambanya umwana byakurikiwe no kubana nk’umugabo n’umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha. Iyo icyaha cyo gusambanya umwana cyakozwe hagati y’abana bafite nibura imyaka cumi n’ine (14) nta kiboko cyangwa ibikangisho byakoreshejwe, nta gihano gitangwa. Icyakora, iyo umwana ufite imyaka cumi n’ine (14) ariko utarageza ku myaka cumi n’umunani (18) asambanyije umwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), ahanwa hakurikijwe ibiteganywa mu ngingo ya 54 y’iri tegeko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka