Abakuriye ubutabera mu bihugu bya EAC barigira hamwe ibibazo biri mu mategeko mu Karere
Abaperezida b’Inkiko z’Ikirenga ‘Chief Justices’ baturuka mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (East African Community ‘EAC’ ), bateraniye i Kigali mu nama y’iminsi itatu (10-12) yiga ku bibazo bitandukanye biri mu Karere ndetse n’uburyo bwo kwegereza ubutabera abaturage hagamijwe ku bageza ku iterambere rirambye.

Nk’uko byatangajwe n’urwego rw’ubutabera mu Rwanda, Ibiganiro by’abagize Ihuriro ry’Abaperezida b’Inkiko z’Ikirenga mu bihugu bya ‘EAC’ biribanda ku kureba uruhare rw’Ubucamanza mu guteza imbere iyubahirizwa ry’amategeko n’ubutabera bushingiye ku bidukikije hagamijwe amajyambere arambye muri Afurika y’Iburasirazuba.
Iyo ngo ni yo nsangamatsiko y’iyo nama y’iminsi itatu y’Abaperezida b’inkiko z’ikirenga mu bihugu bya EAC na Komite y’Uburezi mu Butabera muri EAC. Iryo huriro ry’Abaperezida b’inkiko z’ikirenga mu bihugu bigize EAC kandi, rizibanda ku izahurwa ry’ibikorwa byaryo bihugu bigize uwo muryango , bagira uruhare mu kwishyira hamwe nyako kw’ibihugu byo mu Karere.

Mutabazi Harrison, Umuvugizi w’urwego rw’ubutabera mu Rwanda, yagize ati, “ Biteganyijwe ko iryo huriro ‘Forum’ rirebera hamwe aho ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro n’ibyemezo byafashwe mu nama iheruka rigeze. ,”
Intumwa za buri gihugu na zo zitegerejweho kugaragaza aho buri gihugu kigeze gishyira mu bikorwa ibyemezo n’imyanzuro byafashwe, imyinshi muri iyo myanzuro ikaba ijyanye no kurushaho kwegereza ubutabera abaturage no guteza imbere ubuyobozi bugendera ku mategeko mu bihugu bya EAC.

Ihuriro ry’abaperezida b’inkiko z’Ikirenga mu bihugu bya EAC kandi, bategerejweho kwita ku byemezo byagiye bifatwa mu gushyira mu bikorwa ibyemezo by’Intumwa Nkuru za Leta muri muri Ibyo bihugu bya EAC hagamijwe guteza imbere amategeko cyane cyane ku birebana n’ingingo ya 126 y’Amasezerano na gahunda yo gushyira hamwe y’ibihugu bigize UUmuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba.
Ohereza igitekerezo
|