Lt Gen Ndima yarahiriye kurangiza intambara muri Kivu y’Amajyaruguru

Lt Gen Ndima Kongba Constant washyizweho na Perezida Félix Tshisekedi ngo ayobore Kivu y’Amajyaruguru no kuyobora ibikorwa birwanya imitwe yitwaza intwaro igahungabanya umutekano w’abaturage, yakiriwe mu mujyi wa Goma, atangaza ko agiye kurangiza intamabara zibera mu gice yahawe kuyobora.

Lt Gen Ndima ageza ijambo ku baje kumwakira
Lt Gen Ndima ageza ijambo ku baje kumwakira

Lt Gen Ndima yageze mu mujyi wa Goma mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Gicurasi 2021, yakiriwe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Goma na Carly Nzanzu Kasivita n’abagize akanama gashinzwe umutekano mu ntara, hamwe n’abaturage benshi bamwifuriza ikaze no kurangiza ikibazo cy’umutekano mucye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Majoro Guillaume Ndjike Kaïko, umuvugizi wa FARDC muri Kivu y’Amajyaruguru yatangaje ko Jenerali Constant Ndima yamaze gukora ihererekanyabubasha n’ubuyobozi bwa gisivili buyobowe na Carly Nzanzu Kasivita.

Lt Gen Ndima mu ijambo yagejeje ku bamwakiriye yavuze ko imitwe y’abanyamahanga iri muri Kivu y’Amajyaruguru igomba gushyira intwaro hasi kuko baje nk’impunzi ariko bakaba barabituye kubica.

Yagize ati "Imitwe yitwaje intwaro ivuye mu bindi bihugu, ntimuri iwanyu, twabakiriye nk’impunzi ariko dore icyo mwatwituye, kutwicira abavandimwe n’ababyeyi. Ubu rero ibintu bigiye guhinduka mushyire intwaro hasi ku bushake cyangwa ku mbaraga".

Yakiriwe n'abayobozi batandukanye mu mujyi wa Goma
Yakiriwe n’abayobozi batandukanye mu mujyi wa Goma

Akomeza asaba imitwe yitwaza intwaro y’abanye Congo gushyira intwaro hasi ikakirwa.

Ati "Bavandimwe b’abanye Congo igihe cyo kuva mu mashyamba kirageze, muze tubakirane amahoro, si ngombwa ko mugwa mu mashyamba".

Lt Gen Ndima avuga ko ubuyobozi bwe bugiye gushyira ibintu mu buryo kandi bitazatinda.

Ati "Iyi mitwe ntifite ubushobozi nk’ubwo dufite, icyo tugiye gukora ni ukurangiza ibi bikorwa bibangamira abaturage, na ho imikorere yacu tuzashyiraho umunsi wo kumurika ibyagezweho kandi dufatanye n’inzego zose".

Ubuyobozi bwa Gisirikare muri Kivu y’Amajyaruguru bugiye gutangira ibikorwa bigarura umutekano, ndetse mu Ntara ya Ituri ibikorwa byo kurwanya imitwe yitwaza intwaro byaratangiye, na ho i Beni abarwanyi icumi ba ADF tariki ya 8 bishwe n’ingabo za Congo mu gace ka Halungupa.

Ibikorwa bya gisirikare mu kurwanya imitwe yitwaza intwaro byatumye abayobozi b’imitwe itandatu biyemeza gushyira intwaro hasi muri territoire ya Masisi, Rutshuro na Walikare harimo Generari Bilikiko-liko uyobora UPDC, Masivi uyobora AFRC, Matata Mpungwe uyobora Gav, Ndayisenga DELTA uzwi nka FDDH/Nyatura na Mapenzi Bwira uyobora NDCR.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe CIAP-DDRC riharanira uburenganzira bw’abaturage muri Kivu, avuga ko imitwe yitwaza intwaro igomba kuzishyira hasi cyangwa ikaraswaho.

Ati "Imitwe yitwaza intwaro batanze amasezerano yo gushyira intwaro hasi nkuko twabyumvikanye batabikora bakaraswaho".

Muri Ituri agace ka Ngwala kari ku biremetero 12 uvuye mu mujyi wa Bunia, kari karabohojwe n’inyeshyamba za CODECO, zamaze gukurwamo na FARDC hakoreshejwe ibitero by’indege byabaye ku itariki 9 Gicurasi 2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni ryari abatuye isi bazareka kurwana bagakundana nkuko Imana yaturemye ibidusaba?Umuririmbyi wo muli Congo Brazzaville witwa Casimir Zao Zoba yararirimbye ati:"Nimujugunye intwaro zanyu.Twimakaze URUKUNDO tureke kurwana".Aho kumva iyo nama,ibihugu byongera defense budget,bakiga kurwana,bagakora ibitwaro byasenya isi yose mu kanya gato,abantu bose bagashira.Umuti uzaba uwuhe?Nkuko ijambo ry’Imana rivuga,ku munsi w’imperuka Imana izatwika intwaro zose zo ku isi,ikureho intambara.Kuli uwo munsi kandi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,harimo n’abarwana.Uwo niwo muti rukumbi w’intambara zimaze guhitana abantu barenga 1 billion (milliard) kuva Muntu yaremwa.

nzibonera yanditse ku itariki ya: 11-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka