
Yabitangarije RBA ku wa Mbere tariki ya 10 Gicurasi 2021. Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu minsi itandatu yikurikiranya kuva tariki ya 05 Gicurasi kugera ku itariki 10 Gicurasi 2021, Akarere ka Gicumbi kagaragayemo abantu bashya 64 banduye COVID-19.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi avuga ko inkomoko yo kwiyongera kw’abandura iterwa mbere na mbere no kwirara no kurambirwa.
Igikomeye ariko ngo ni imihango ijyanye n’ubukwe n’idohoka rya bamwe mu bayobozi cyane mu mirenge ya Rwamiko ubu iri muri Guma mu Rugo ndetse n’indi iyikikije.
Ati “Ni ibintu by’ubukwe kwa kundi abaturage bakora ubukwe bwaba ubwo gusezerana mu nsengero cyangwa mu mirenge ugasanga natwe nk’abayobozi twaradohotse, gukurikirana nyuma y’ubwo bukwe barajya hehe, bakoze iki?”
Ndayambaje avuga ko nyuma yo kubona ko ari ikibazo gikomeye bamaze gushyiraho ikipe guhera ku Isibo ikurikirana umuntu uvuye gusezerana aho ajya n’icyo akora ndetse no kubuza ko hari abiyakira.
Avuga ko nyuma yo kwiyemeza gukurikirana abafite ubukwe ngo hamaze gufatwa abantu mu mirenge itandukanye igize Akarere biyakira.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Félix, asobanura ko kuba Umurenge wa Rwamiko uri muri gahunda ya Guma mu Rugo, byatewe n’uko ari wo ufite abarwayi benshi mu ngo bangana na 56.8% by’abarwayi bose mu Karere.
Avuga ko serivisi z’ingenzi zikora nk’aho abantu bahahira ndetse ngo n’abadafite amikoro barafashwa kugira ngo batava mu ngo zabo bakaba bakwanduza abandi baturage.
Ikindi ni uko ngo hakomeje gahunda yo gupima abantu batandukanye mu murenge uri muri Guma mu Rugo ndetse n’utugari tw’imirenge iwukikije.
Ndayambaje Félix avuga ko kuva tariki ya 06 Gicurasi ubwo Umurenge wa Rwamiko washyirwaga muri Guma mu Rugo, harimo abaturage babyumvise barabyubahiriza ariko nanone ngo hari abafashwe bari mu kabari n’undi wari ugiye kujya mu isoko mu wundi murenge kandi afite ubwandu.
Avuga ko ku bufatanye n’urubyiruko rw’abakorerabushake ndetse n’abajyanama b’ubuzima bagenda bigisha abaturage ariko banareba abafite ibibazo kugira ngo bikemurwe.
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Perezida Museveni wa Uganda bamusanzemo COVID-19
- Bangladesh: Habonetse abantu 68 banduye COVID-19 mu masaha 24
- #COVID19: Abantu 32 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 11,440
- #COVID19: Abantu 27 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,528
- #COVID19: Abantu 28 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,555
- #COVID19: Abantu 23 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 8,951
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,212
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,215
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,290
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,131
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,224
- #COVID19: Abantu batanu banduye babonetse mu bipimo 1,515
- #COVID19: Abantu 6 banduye babonetse mu bipimo 974
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,828
- #COVID19: Abanduye batatu babonetse mu bipimo 2,071
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,500
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,467
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,207
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,328
- #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye ni 2,195
Ohereza igitekerezo
|