Umubano w’u Rwanda n’u Burundi witezweho gukurikirana Abarundi bakoze Jenoside

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, aratangaza ko ibiganiro byo kuzahura umubano hagati y’u Rwanda n’u Burundi bitanga icyizere cy’uko Abarundi bakoze Jenoside ku Mayaga bakurikiranwa.

Buri mwaka hibukwa Abatutsi bo ku Mayaga bazize Jenoside barimo n'abishwe n'Abarundi hagasabwa ubutabera
Buri mwaka hibukwa Abatutsi bo ku Mayaga bazize Jenoside barimo n’abishwe n’Abarundi hagasabwa ubutabera

Yabitangaje mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 27 Abatutsi bazize Jenoside bashyinguye mu rwibutso rw’Akarere rwa Ruhango, ku wa 09 Gicurasi 2021, bamwe mu bibukwa ku Mayaga bakaba barimo n’abishwe n’’mpunzi z’Abarundi zari zarahungiye mu Rwanda muri icyo gice cy’Amayaga.

Abatanga ubuhamya ku mpunzi z’Abarundi zari zaracumbikiwe ku Mayaga bavuga ko zitabajwe nk’abantu bari basanzwe bazwiho kwica kubera ibibazo by’ubwicanyi iwabo mu Burundi, kandi bakaba barabwirwaga ko gutera inkunga muri Jenoside ari kimwe mu bizazifasha kwirindira umutekano no kwihorera ku baziteje ubuhunzi.

Bavuga kandi ko izo mpunzi zigishije Interahamwe ubwicanyi bukoranye ubugome kugeza ku gipimo cyo kurya imibiri y’Abatutsi bamaze kwicwa ibyo ngo bikaba byarabaye ku manywa y’ihangu, nyamara ubwo Inkotanyi zari zimaze kubohora Igihugu abo Barundi basubiye iwabo, ubutabera bubura butyo kuri Jenoside bakoze ku Mayaga.

Umwe mu babyeyi bazi ubugome bw’Abarundi avuga ko bagize uruhare mu gutinyura no kwigisha Interahanwe uburyo bwo kwica vuba kandi nabi.

Agira ati "Abarundi bagendaga imbere y’Interahamwe bakazigisha uko zica Abatutsi nabi kuko bo bari bamenyereye kwica aho iwabo mu Burundi, nta mbabazi bagiraga, impiri zabo zabagaho imisumari, bicishaga ibisongo n’amacumu nkatwe twizera Imana twemera ko izabibabaza ariko n’inzego z’ubutabera zikwiye kubibaryoza".

Uhagarariye umuryango uhuje Abarokotse Jenoside ku Mayaga, (AGS) na we ahamya ko Abarundi bakoze Jenoside mu buryo bw’indengakamere kandi hakomeje gusabwa ko Leta z’ibihugu byombi zaganira uko bakurikiranwa kuko Jenoside ari icyaha kidasaza.

Nyuma y’uko umubano w’u Rwanda n’u Burundi ujemo agatotsi, ibyo gukurikirana abo Barundi na byo bisa nk’ibyatakaje icyizere ku butabera bwakomeje gusabwa, ariko ubu ngo gishobora kongera kubyuka ukurikije uko ibihugu by’u Rwanda n ’u Burundi biri kugerageza kongera gutsura umubano.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yizeza Abanyarwanda by’umwihariko abarokotse Jenoside ku Mayaga ko amakuru ava mu bayobozi bakuru b’Igihugu ku mibanire myiza y’ibihugu byombi agaragaza ko ikomeje kuzahuka kubera ibiganiro byatangiye, kandi bikomeje gukorwa ku mpande zombi, bikaba byanatanga icyizere cyo kuzakurikirana n’Abarundi bakoze Jenoside mu Rwanda.

Agira ati "Abayobozi bakuru b’Igihugu cyacu bari mu biganiro ku buryo u Burundi n’u Rwanda bakongera gutsura umubano mwiza kandi bizeza ko bigeze ahashimishije, natwe rero nta gushidikanya ko kongera kubana neza byatuma byoroha no gusaba gutanga ubutabera kuri abo banyamahanga basize bakoze Jenoside bakirukira iwabo kandi turabyizeye kuko Jenoside ari icyaha kidasaza uko byagenda kose abakiriho bazamenyekana bazakurikiranwa".

Nyuma ya Jenoside hakomeje gukusanywa amakuru ku myitwarire y’Abarundi bakoze Jenoside ku Mayaga ariko hakaba imbogamizi ku kumenya amazina yabo nyakuri ngo dosiye zabo zibe zategurwa, ariko ubu ngo hari bake bamaze kumenyekana ku buryo kubageraho byatanga icyizere cyo kumenya na bagenzi babo bafatanyije gukora Jenoside ku Mayaga.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka27

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka