
Umunsi wa Kane wa Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda wakomeje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Gicurasi 2021. Kiyovu Sports yakiriye Gasogi United kuri Sitade Mumena iyitsinda ibitego bine kuri kimwe.
Abakinnyi 11 ba Kiyovu Sports babanje mu kibuga
Kimenyi Yves ( Umunyezamu)’ Serumogo Ally , Mutangana Derrick, Ngandu Omar , Habamahoro Vincent, Nsengiyumva Moustapha , Dusingizimana Gilbert , Bigirimana Abeddy , Nyirinkindi Saleh , Saba Robert , Babua Samson .

Abakinnyi 11 ba Gasogi United babanje mu kibuga
Cyuzuzo Gael (Umunyezamu), Iradukunda Jean Bertrand, Bugingo Hakim , Kaneza Augustin , Yamini Salum, Tuyisenge Hakim Rugangazi Prosper ,Ndikumana Tresor ,Byumvuhore Tresor ,Herring Berrain Scarla na Kikoyo Hassan.
Ikipe ya Kiyovu Sports yagiye gukina uyu mukino yizihiza Isabukuru y’imyaka 57 ishinzwe. Nyuma yo gutsindwa na Gasogi United ku munsi wa Gatatu, yagombaga gufasha abakunzi bayo kwizihiza umunsi iyo kipe yashinzwe.
Ni umukino watangiranye imbaraga ku ruhande rwa Gasogi United kuko yafunguye amazamu kuri Penaliti yatsinzwe na Hassan Kikoyo ku munota wa 19. Kiyovu Sports ntabwo yatinze kugaruka mu mukino kuko ku munota wa 26, Robert Saba yatsinze igitego cyo kwishyura.
Kiyovu Sports yakomeje kotsa igitutu Gasogi United. Icyo gitutu cyatumye umunyezamu wa Gasogi United, Cyuzuzo Aime Gael, afata umupira n’amaboko inyuma y’urubuga rw’izamu maze umusifuzi amuha ikarita itukura. Nyuma y’iyo karita Kiyovu Sports yakoze ibyifuzwa n’abakunzi bayo kuko ku munota wa 45 Saleh Nyirinkindi yatsinze igitego cya kabiri maze igice cya mbere kirangira Kiyovu Sports iyoboye.
Igice cya kabiri cyatangiranye ibyishimo ku mutoza Etienne Ndayiragije watozaga umukino we wa kabiri, aho Babua Samson wakinaga umukino we wa mbere muri iyi Shampiyona yafunguye amazamu. Kiyovu Sports yakomeje gushaka igitego maze umunya Gana, Robert Saba, atsinda igitego cya kane ku munota wa 89 maze Kiyovu Sports ishimangira amanota atatu y’umunsi wa kane.

Undi mukino wo mu itsinda rya kabiri wahuje Rayon Sports yakiriye Rutsiro FC kuri Sitade Amahoro, maze amakipe yombi agabana amanota atatu ku gitego kimwe kuri buri ruhande. Rayon Sports ni yo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Heritier Luvumbu ku munota wa 22 cyaje kwishyurwa na Ndarusanze Jean Claude kuri Penaliti ku munota 82.
Mu itsinda rya Mbere ikipe ya APR FC yakiriye Bugesera FC kuri Sitade Huye maze iyitsinda ibitego bibiri kuri kimwe, APR FC ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 17, igitego cyatsinzwe na Bizimana Yannick.
Bugesera FC yishyuye icyo gitego ku munota wa 55 gitsinzwe na Ntwari Jacques, Kapiteni wa APR FC, Manzi Thierry yatsinze igitego cyabyaye amanota atatu ku munota wa 83 maze iyo ikipe y’Ingabo z’igihugu ishimangira kuyobora itsinda rya mbere n’amanota 12 mu mikino ine.
Kuri Sitade ya Muhanga, ikipe ya Gorilla FC yahatambukanye ishema nyuma yo gutsinda As Muhanga ibitego bibiri kuri kimwe.
Uko imikino yagenze
Itsinda rya Mbere
– As Muhanga 1-2 Gorilla FC
– APR FC 2-1 Bugesera FC
Uko itsinda rihagaze
1. APR FC: Imikino ine, amanota 12
2. Gorilla FC : Imikino ine, amanota 9
3. As Muhanga: Imikino itatu, amanota 0
4. Bugesera FC: Imikino itatu, amanota 0
Itsinda rya Kabiri
– Kiyovu Sports 4-1 Gasogi United
– Rayon Sports 1-1 Rutsiro FC
Uko itsinda rihagaze
1. Rayon Sports: Imikino ine, amanota 7
2. Kiyovu Sports: Imikino ine, amanota 6
3. Rutsiro FC: Imikino ine, amanota 5
4. Gasogi United: Imikino ine, amanota 4
National Football League
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Iyo mbona uku Kuntu bifotoje mbere nari guhita mbabwira uko umukino uza kurangira...
ubwo c warikubibwirwa niki? wari kwerekwa se?