Rusizi: Abantu 12 bakurikiranyweho icyaha cy’ubwambuzi bushukana

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rufatanyije n’izindi nzego bafashe abantu 12 biyita “Abamen” mu Murenge wa Nyakarenzo mu Karere ka Rusizi. Abo bantu bakurikiranyweho icyaha cy’ubwambuzi bushukana bakoresheje telefoni, ndetse no gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo.

RIB ivuga ko bumwe mu buryo bakoresha, bahitamo nimero za telefoni z’abantu bakoherezaho ubutumwa bugufi (SMS) bubamenyesha ko hari amafaranga ageze kuri konti yabo ya Mobile Money.

Nyuma bahamagara nyir’iyo nimero boherejeho amafaranga bamubeshya ko hari amafaranga yayobeye kuri telefoni ye bakamusaba kuyasubiza. Iyo uwasabwe kuyasubiza adashishoje ngo arebe amafaranga niba koko yageze kuri konti ye agahita “ayasubiza”, aya mafaranga ahita ava kuri konti ye ya Mobile Money bakaba baramwibye.

Ubundi buryo bakoresha ngo ni uko iyo bumvise uwo bahamagaye arimo gushidikanya, bamwoherereza ubundi butumwa bugufi buvuga ko ikigo cy’itumanaho kigiye gufunga nimero ye bakamubeshya gukurikiza amabwiriza bamuha yo gushyiramo imibare muri telefoni ye kugira ngo batayifunga, yabikora bakaba baramwibye. Ubu ni nabwo buryo bakoresha bashuka uwo boherereje ubutumwa gusubiza amafaranga niba adashaka ko bafunga konti ye ya Mobile Money.

RIB irongera kwibutsa abaturarwanda kugira amakenga igihe bahamagawe n’aba batekamutwe, kudakora ibyo babasaba kuko baba bagamije kwiba, abantu bagasabwa no gutanga amakuru ku gihe kugira ngo abo batekamutwe bafatwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Baryozwe ibyobakoze Kuko ni abagizi banabi

NDABAZI J.Paul yanditse ku itariki ya: 9-05-2021  →  Musubize

natwe mumurenge wa nkungu barahari kd baraturembeje cyane abana babakobwa baramaze babasambanya ndavuga abameni aribo batekamutwe ariko nkanenga nubuyobozi

nitwa tojeni yanditse ku itariki ya: 9-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka