Igitekerezo: Mbona kugira umugore/umugabo urenze umwe biryohera abantu, uwabihera uburenganzira gusa

Ukuntu abagabo n’abagore basanzwe bafite ingo zabo basigaye bafite ingeso yo kugira undi muntu ku ruhande umwe cyangwa urenze umwe, bakundana, ubona babigaragaza ko ari uburenganzira bwabo gusa ukabona babangamirwa no kuba batabyemerewe.

Kuvuga ko batabyemerewe ntabwo bivuga ko batabikora, ahubwo ni uko babikora bihishe kuko itegeko ritabibemerera. Bityo, bigatuma babikora bihishe ndetse mu ibanga rikomeye kugira ngo hatagira undi urenze kuri bo babiri wamenya ko babana nk’umugabo n’umugore, bityo akazabavamo, bikagira ingaruka mbi ku miryango yabo.

Itegeko no32/2016 ryo ku wa 28/08/2016 rigenga abantu n’umuryango mu ngingo yaryo ya 166, rivuga ko ugushyingiranwa kwemewe ari uk’umugabo umwe n’umugore umwe gukorewe mu butegetsi bwa Leta ku bushake bwabo, kukaba ari ko konyine kwemewe n’itegeko. Ariko n’ubwo ibi babizi, usanga rwose hari umugabo cyangwa umugore ushimishwa no gufata izindi nshingano zo gukundana n’undi mugabo cyangwa umugore, akabigira umutwaro wo kujya akundana bucece, no kuzuza inshingano zo muri izo nkundo zindi mu ibanga.

Icyo nagarutseho mvuga ngo uwabibemerera ko batekana, iyo muganiriye n’umwe muri bo, akwereka ko nta kibazo kibirimo, ahubwo gusa ari itegeko ribabangamira kuba babishyira ku mugaragaro. Ndetse bamwe bakanabyemeranyaho ngo n’ubwo imbere y’amategeko bitemewe uzirikane ko ndi umugabo wawe nawe ukaba umugore wanjye, n’umugore kandi akabigenza gutyo ku mugabo.

Mu minsi yashize ibi byakorwaga cyane n’abagabo kuko ari bo bateraga intambwe ya mbere basanga abagore cyangwa abakobwa babasaba ko bakundana kandi bafite urugo rusanzwe ruzwi. Ariko uko iminsi igenda yicuma ni ko n’abagore bagenda bimakaza iyi ngeso, aho usanga umugore wubatse urugo rwe ruzwi ajya gushakisha abahungu bato cyangwa ndetse n’abagabo bandi bubatse akabasaba ko bakundana kandi bakabana nk’umugore n’umugabo mu ibanga.

Iyi ngeso kandi ihuriweho n’abantu b’ingeri zose, yaba abitwa ko ari abakristo ndetse n’abandi banyamadini batandukanye, n’iyo bigeze mu bwenge busanzwe butari ubw’iyobokamana, bakwereka ko ibyo bakora nta kibazo kirimo ndetse ko ari byiza, gusa bagakomwa mu nkokora no kubigaragaza ku mugaragaro kuko bitemewe n’Itegeko Nshinga ryo mu Rwanda.

Usigaye ubona bifatwa nk’urundi rwego rw’ubusirimu bugezweho, bityo bakamera nk’ababuzwa uburenganzira bwabo, kuko n’iyo bigaragajwe n’uwo bashakanye bifatwa nk’icyaha gihanwa ndetse bikaba binemewe kuba mwahita muhabwa gatanya, kuko aciye inyuma uwo bashakanye. Nyamara ba nyiri kubikora bo ubona bumvikanisha ko nta cyaha kirimo, kuko umuntu aba ari mukuru ku buryo yahitamo uburyo akundana ndetse n’abo bakundana.

Ku bwanjye rero nkurikije uko aba bantu bikundira kugira inshingano zirenze iz’urugo rumwe, bakishimira kugira umugore/umugabo urenze umwe, kandi ikigaragara bikaba bidafite gahunda yo guhagarara kuko uwabikoze ntarekera aho ngo abivemo, ahubwo araryoherwa agakomeza, bityo n’uwari atunze urugo rumwe anyuzwe n’umugabo/umugore we w’isezerno akaba abona asa n’uwacikanywe na we agatangira gushaka undi ku ruhande. Mbona uwabihera umudendezo noneho bakabikora byemewe byabaha umutekano kuko kubireka byo ndabona ntabirimo.

Iki ni igitekerezo cy’umunyamakuru Mukazayire Immaculée Youyou

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

njye mbona ko niba bishiboka igihe umugabo afite ubushobozi bwo kwita kubagore 2 yabyemererwa, icyambere n’uko yaba yabyumvikanyeho n’ababagore yakunze, nabo bakaba babyemeye. ko basogokuru na ba Data batunze abagore barenze umwe hari icyo byari bibatwaye? ahubwo byatumaga bubahwa n’abo bagore kuko buriwese yamubona amukeneye, naho ibyo kuzana umugore umwe mukabyara abana 6,......, birutwa n’uko wazana babiri ukabyara nabo abana 2 kuri buri umwe,gusa hakabaho kubanza kubyemeranya ku mpande zombi.

EDOS yanditse ku itariki ya: 13-05-2021  →  Musubize

Ahubwo njyewe barantindiye gutora itegeko ryo gutunga umugore urenze umwe barampemukiye rwose umugabo twabyaranye arankunda kurwubaka noneho nuwa mbere kwisi yose ariko atinya ko bitemewe mu rwanda umugore

Alias yanditse ku itariki ya: 11-05-2021  →  Musubize

Wa mugani wawe Youyou uryebye ubona bitarangira ahubwo bigenda byiyongera, n’abiyita abakozi b’Imana babona babandi bitaga abapagani barabatanze cyangwa barabacuze ku buryohe.

Ubu bose bafatiyeho, bo icyiza cyabo baba bafite imirongo yo muri Bibilia bifashisha bakwereka ko ari ibisanzwe hari n’abandi babikoze kandi bafatwa nk’intwari.

Apuuu n’ubundi nta myaka 100 nibareke twikundanire,

Richard yanditse ku itariki ya: 10-05-2021  →  Musubize

@ Richard,kubera ko tutamara imyaka 100,urashaka ko tubaho twishimisha gusa??? Uribeshya cyane.Ibyo uvuga bitandukanye n’ibyo imana idusaba.Ishaka ko dutunga umugore umwe gusa kandi ntidutandukane.Abishimisha mu by’isi gusa ntibashake imana,izabima ubuzima bw’iteka muli paradizo kandi ntibazazuka ku munsi wa nyuma.

rwanamiza yanditse ku itariki ya: 10-05-2021  →  Musubize

Kweeeeee,weweee!!! Utumye nseka ! Kubwawe uwabihera umudendezo! Nonese Mukazayi? Iyutubwira nabo mwaganiriye tukumva uko babigaragaje! Ubanza arigitekerezo cyawe gusa!!

Rubyogo yanditse ku itariki ya: 9-05-2021  →  Musubize

Kweeeeee,weweee!!! Utumye nseka ! Kubwawe uwabihera umudendezo! Nonese Mukazayi? Iyutubwira nabo mwaganiriye tukumva uko babigaragaje! Ubanza arigitekerezo cyawe gusa!!

Rubyogo yanditse ku itariki ya: 9-05-2021  →  Musubize

Rwose Hari bazabyemere kuko Hari icyo byakemura

Kk yanditse ku itariki ya: 9-05-2021  →  Musubize

Rwose Hari bazabyemere kuko Hari icyo byakemura

Kk yanditse ku itariki ya: 9-05-2021  →  Musubize

Rwose Hari bazabyemere kuko Hari icyo byakemura

Kk yanditse ku itariki ya: 9-05-2021  →  Musubize

Reka da.Kereka abantu bahawe uburenganzira nk’amatungo,umuntu akarongora uwo ahuye na we ariko ukamurinda inshingano kuri we!Burya ihene irimya nako irabangurira ariko ntuyibaze ibyo kurera iyavutse!Aba bagabo n’abagore rero bamwe muri bahindutse nk’isekurume n’inyagazi babikora kubera guhunga inshingano!Buriya ubabwiye ngo ngaho nimuhite mwibanira ntibabyemera kuko hari ibindi batangira kubazanya nko kwishyura inzu,amashuri y’abana...!Izi nkundo ni usage unique,nugusangira inkoko na byeri bakwijuta umwe akurira undi basoza bagasubira iyo baturutse!Uziko uwakwemrera abanyarwanda gushaka abagore batanu bitababuza guharika uwa 6 n’uwa 7!!!

Alias yanditse ku itariki ya: 9-05-2021  →  Musubize

Hhhhh, bireze rwose sinzi niba haba itegeko ribyemeza, ariko barishyizeho ndahamya ko ryatorwa kubwiganze Cg gusezerana Manda.

Ngayo nguko ariko bigaragaza igihugu kiri gutera imbere mu bukungu no mu Mico

Kuko ahandi birakorwa ariko mu Rwanda itegeko rirabibuza kd ryubahwe. Sawa

Kindo yanditse ku itariki ya: 9-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka