Musanze: Abantu 33 bafatiwe muri Hoteli na Resitora bahahinduye utubari

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, ku gicamunsi cyo ku Cyumweru tariki 9 Gicurasi 2021, yeretse itangazamakuru abantu 33, bafatiwe muri Resitora zirimo n’iz’amahoteli ziherereye mu mujyi wa Musanze, barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Abantu 33 bafatiwe muri Hoteli na Resitora barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19
Abantu 33 bafatiwe muri Hoteli na Resitora barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

Abo bantu batahuwe muri resitora zirimo n’izo mu mahoteli bahahinduye utubari, kuko bahanyweraga inzoga, banarengeje umubare w’abateganyijwe kuhakirirwa; hakaba n’abari bacumbikiwe muri Hoteli batari bafite ibyemezo bigaragaza ko bipimishije Covid-19 nk’uko amabwiriza abiteganya.

Muhawenimana Jeannette uhagarariye Musanze Caves Hotel yafatiwemo bamwe muri abo bantu, yiyemerera ko bagize uburangare bwatumye bagwa muri ayo makosa.

Yagize ati: “Ikosa twaguyemo ni iryo kwakira abantu kandi batipimishije Covid-19 n’abanywaga inzoga. Ni uburangare twagize, bunadusigiye isomo rikomeye. Tugiye kwikosora mu buryo budasubirwaho, ndetse twitwararike amabwiriza yose areba urwego rw’amahoteli, cyane cyane muri ibi bihe turimo byo kwirinda icyorezo Covid-19”.

Undi witwa Ngarambe na we yagize ati: “Nagiye gucumbika muri Hoteli ariko ntafite icyemezo cyerekana ko nipimishije Covid-19. Nibwiraga ko umuntu ucumbika muri hoteli, ibyo kuba yakwerekana icyemezo kigaragaza ko yipimishije Covid-19 bitacyitabwaho kuko n’ubundi no muri week-end ishize, ubwo nazaga muri iyo Hoteli nabwo baranyakiriye, baranancumbikira kandi ba nyirayo ntibakimbajije. Ibyo ndabyicuza kandi sinzabyongera”.

Inzego zikigera ahatahuwe abo bantu, hari abandi batorotse, banahasiga ibinyabiziga byabo bari bahaparitse.

Intara y’Amajyaruguru ifatwa nk’igicumbi cy’ubukerarugendo, ikaniharira umubare munini w’amahoteri ugereranyije n’izindi ntara z’Igihugu. Abafite amaresitora cyangwa amahoteli, abakozi bazo n’abakiriya bazigana, baburirwa kwitwararika amabwiriza arebana n’imikorere, cyane cyane muri iki gihe cyo kwirinda icyorezo Covid-19, kugira ngo bitavaho biba intandaro yo gukwirakwiza iki cyorezo.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeannine yagize ati: “Aka karere ka Musanze karasurwa cyane kubera ubukerarugendo, tudafashe ingamba zihamye zituma iki cyorezo tugikumira hakiri kare, bishobora kudushyira mu kaga ko kucyanduzanya byihuse. Niyo mpamvu tutazigera tureberera ababirengaho uko bishakiye. Ni naho duhera dukangurira abantu bose gushyiraho akabo, bakagendera mu murongo igihugu cyagennye wo gukumira ingaruka za Covid-19 amazi atararenga inkombe”.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yibukije abanyamahoteri ko bakwiye kwitwararika amabwiriza agenga uru rwego. Yagize ati: “Kumva yuko wafungura Hoteli ukahakirira abantu barenze umubare wemewe, cyangwa wafungura resitora ukaba wacuruza inzoga, ukayihindura akabari, ntabwo byemewe. Kuba resitora na café zacyira abangana na 50% by’ubushobozi bwazo muri iki gihe, bavuye kuri 30% mu gihe gishize, ntabwo bivuze ko abantu barenga ku mabwiriza ngo bacuruze akabari”.

Abafashwe bashyikirijwe Polisi Station Muhoza, aho bagiye kumara icyumweru bibutswa amabwiriza yo kwirinda icyorezo Covid-19, bakazanapimwa biyishyuriye ikiguzi, ndetse banacibwe amande ateganywa n’Inama njyanama y’Akarere.

Ni mu gihe iyo Hoteli na Resitora bafatiwemo, zabaye zifunzwe mu gihe cy’iminsi 30, zikazanatanga amande. Ibisa n’ibi byanabaye mu Karere ka Gicumbi, aho Hoteli Urumuri na yo yafunzwe ndetse n’uyihagarariye witwa Nzikuye Patrick, nyuma y’uko hari abiyakiriyemo bavuye mu buke i Kigali.

Amakuru Kigali Today ikesha Polisi y’u Rwanda, avuga ko mu Karere ka Musanze honyine, mu gihe cy’amezi abiri gusa, hamaze gufungwa Hoteli enye na Resitora eshanu zizira kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka