Igisirikare cya Chad cyatangaje ko cyatsinze inyeshyamba za FACT

Igisirikare cy’igihugu cya Chad ku Cyumweru tariki 9 Gicurasi 2021, cyatangaje ko cyatsinze inyeshyamba z’umutwe wa FACT urwanya Leta y’icyo gihugu.

Chad yakomeje kugaragaza uruhare rwayo rukomeye mu kurwanya imitwe yitwaza intwaro mu gace ka Sahel, ku cyumweru abantu bari buzuye mu mihanda mu murwa mukuru wa Chad N’Djamena, bishimira ingabo z’igihugu zivuye ku rugamba nyuma yo kurutsinda.

Izo nyeshyamba za FACT ariko kugeza ubu nta cyo zavuze kuri ibyo byatangajwe n’igisirikare cya Leta ya Chad.

Umugaba mukuru w’ingabo za Chad Abakar Abdelkerim Daoud yagize ati “Ubu abasirikare bagarutse mu bigo byabo, bisobanuye ko urugamba rwarangiye, kandi iyo ni intsinzi ya Chad”.

Inyeshyamba zafatiwe ku rugamba zeretswe abanyamakuru ku cyicaro cya N’Djamena. Abarwanyi ba FACT bambutse umupaka wa Libya muri Mata uyu mwaka baje kurwanya Leta Idriss Deby uherutse kwitaba Imana, wari umaze imyaka 30 ku butegetsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka