Sudani y’Epfo: Perezida Salva Kiir yasheshe Inteko Ishinga Amategeko

Perezida Salva Kiir wa Sudani y’Epfo yaseheshe Inteko Ishinga Amategeko yari iriho mu gihugu cye, kugira ngo hashyirweho Inteko Ishinga Amategeko ihuriweho n’impande zombi zihanganye muri icyo gihugu, nk’uko byemejwe mu masezerano y’amahoro yo mu 2018.

Salva Kiir, Perezida wa Sudani y'Epfo
Salva Kiir, Perezida wa Sudani y’Epfo

Uwo mwanzuro wa Perezida Kiir watangarijwe kuri Televiziyo y’icyo mu mpera z’icyumweru gishize, ariko nta matariki yagaragajwe y’igihe inteko ishinga amategeko nshya izatangirira gukora.

Ishyirwaho ry’Inteko Ishinga Amategeko nshya, ni kimwe mu bikubiye mu masezerano yasinywe muri Nzeri 2018, hagati ya Perezida Salva Kiir na Visi Perezida Riek Machar, nyuma y’intambara yamaze imyaka itanu ihanganishije abo bayobozi, igahitana ubuzima bw’abaturage bagera ku 380.000 ndetse abagera kuri miliyoni enye bagakurwa mu byabo.

Abaharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n’imiryango itegamiye kuri Leta, bavuga ko bishimiye iseswa ry’iyo Nteko Ishinga Amategeko isanzweho, bavuga ko byari bikwiye ko iseswa ariko kandi bagaragaza ko nta cyizere gihagije bafite.

Uwitwa Jame David Kolok, Umuyobozi w’ihuriro ry’imiryango itari iya Leta muri Sudani y’Epfo yagize ati “Twakiriye neza iyo ntambwe yatewe, kandi twizeye ko uko gusesa inteko ari inzira yo gushyiraho indi Nteko Ishinga Amategeko nshya. Imiryango itegamiye kuri Leta nta cyizere ifite ko n’iyo Nteko nshya nijyaho izakora imirimo yayo neza”.

Ayo masezerano yasinywe mu 2018, yameje ko Inteko nshya izaba igizwe n’Abadepite 550 harimo 332 bo mu ishyaka rya Perezida Kiir rya SPLM.

Abo Badepite kandi ntibazatorwa ahubwo bazatoranywa mu mashyaka atandukanye. Kiir na Machar bashyizeho Guverinoma bahuriyeho ku itariki 22 Gashyantare 2020.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka