Ibitaro bya Ruhengeri byihanganishije ababuriye ababo mu mpfu zidasanzwe z’abana

Nyuma y’uko mu minsi ishize mu bitaro bya Ruhengeri havuzwe ikibazo cy’impfu zikabije z’abana bavuka batagejeje igihe, ibyo bitaro byatanze ibisobanuro kuri icyo kibazo bigaragaza n’ingamba byafashe mu rwego rwo kugikemura.

Nk’uko ibyo bitaro byabigaragaje mu itangazo bimaze gushyira ahagaragara, birerekana ko mu kwezi kumwe, ni ukuvuga ibyumweru bine bigize ukwezi kwa Werurwe (3) 2021 muri ibyo bitaro hapfuye abana 19.

Ngo nyuma yo kubona icyo kibazo, ibitaro byakoze ibizamini bya Laboratoire mu buryo bwimbitse mu rwego rwo kumenya igitera izo mpfu, nyuma y’uko byakekwaga ko aho abana bavuka batagejeje igihe bakurikiranirwa, haba haribasiwe n’uburwayi buterwa na mikorobe zidakorwaho n’imiti isanzwe ikoreshwa mu kurwanya andi moko ya mikorobe.

Ni ibizamini byagaragaje ko, koko aho hantu hari haribasiwe n’amoko abiri ya mikorobe zidakangwa n’imiti isanzwe, ahubwo bisaba ko hakoreshwa umuti wihariye witwa Vankomycin.

Nyuma yo kubona icyo kibazo, ibitaro bya Ruhengeri biremeza ko mu kuvugutira umuti icyo kibazo, byafashe ingamba zo kuvura abana bari batangiye kugaragaza uburwayi hakoreshejwe uwo muti mushya.

Hafashwe kandi n’ingamba zo kwimura abana bitabwagaho n’abaganga bari aho hagaragaye ikibazo, no gukora ibikorwa by’isuku bidasanzwe hakoreshejwe umuti uhangana n’ayo moko ya mikorobe, ubuyobozi bw’ibitaro bya Ruhengeri bukaba bwemeza ko kugeza uyu munsi icyo kibazo kitakirangwa muri ibyo bitaro nk’uko babigaragaje muri iryo tangazo.

Bati “Uyu munsi icyo kibazo cyarakemutse, ndetse n’icyumba icyo kibazo cyari cyaragaragayemo cyatangiye gukoreshwa”.

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Ruhengeri burihanganisha imiryango y’abana bitabye Imana, kandi bumenyesha abaturage bose ko hatangiye igikorwa cy’iperereza kugira ngo hamenyekane niba iki kibazo cyaba cyaraturutse ku burangare bukabije bw’abakora mu ishami ryita ku bana bavuka batagejeje igihe, bityo buri wese byagaragara ko yaba yarabigizemo uruhare akaba yabiryozwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

1. Ukubeshya.com
2. Incompetence.com
3. Insouciance.com
4. Umwamda.com

Alexandre yanditse ku itariki ya: 13-05-2021  →  Musubize

Ibitaro byaruhengeri birabeshye ibi nuko benda byagaragaye ibitagaragara nibyo byinshi kuko ntabitaro birangarana abantu bibaho nkibya ruhengeli ntibiba byitaye kubarwayi ushobora nokuhamara iminsi itatu utarahura numuganga sinzi niba ministry yubuzima ijya imenya ibibera muribi bitaro!

Dudu yanditse ku itariki ya: 12-05-2021  →  Musubize

Ko bitoroshye!!

Alias yanditse ku itariki ya: 11-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka