RDF yasezeye mu cyubahiro abasirikare bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Ku nshuro ya cyenda, Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwasezeye mu cyubahiro abasirikare bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru n’abandi amasezerano yabo y’akazi yari ageze ku musozo.

Ni umuhango wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 31 Nyakanga 2021, ubera ku cyicaro gikuru cya RDF, uyoborwa na Minisitiri w’Ingabo, Maj General Albert Murasira, mu izina rya Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda.

Mu ijambo rye, Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira, yashimiye abasirikare bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ku bwitange bagaragaje, akazi bakoze n’umusanzu batanze mu kubaka igihugu.

Ati “Nyuma y’uruhare rwanyu mu rugamba rwo kubohora igihugu, buri muntu ku giti cye no mu buryo bwa rusange, mu nzego zitandukanye, mwanatanze umusanzu mu bikorwa byo kugarura amahoro ku rwego mpuzamahanga, RDF yagizemo uruhare kugeza uyu munsi.”

Gen Albert Murasira yabashimiye kandi umusanzu wabo mu kubaka igisirikare cy’umwuga muri RDF no mu zindi porogaramu ziteza imbere igihugu.

Yagize ati “Dufashe uyu mwanya ngo tubashimire uwo muhate mwagaragaje ndetse no gukunda igihugu.”

Uwavuze mu izina ry’uhagarariye abasirikare bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, Rtd Col John Karega, yavuze ko bagiye mu kiruhuko nk’abantu bishimye kubera ko imbaraga zabo mu rugamba rwo kubohora igihugu zitapfuye ubusa.

Yashimye Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda kubera ubuyobozi bwe bwiza mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu mu myaka 30 kugeza uyu munsi kandi yizeza ko bazakomeza kuba abizerwa no gukorera igihugu mu iterambere ryacyo.

Yagize ati “N’ubwo tugiye mu kiruhuko cy’izabukuru, dufashe uyu mwanya ngo twizeze Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda n’Ubuyobozi bw’Ingabo ko tuzakomeza gutanga umusanzu mu rugendo rwo kubohora igihugu cyacu kandi ntituzatenguha bagenzi bacu mu iterambere ry’igihugu.”

Abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru bahawe ibyemezo by’ishimwe nk’ikimenyetso cyo kuzirikana ibikorwa byabo mu ngabo z’u Rwanda.

Uretse Minisitiri w’Ingabo, uyu muhango wanitabiriwe n’abayobozi bakuru mu ngabo z’u Rwanda ndetse na bamwe mu bahagarariye abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ndetse n’abasoje amasezerano y’akazi mu ngabo z’Igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

dukomeje kubashimira uburyo mukomeje kwitwaraneza imberemugihugu cyacu nohanze yacyo mukomereze aho

nsengima eshimayel yanditse ku itariki ya: 3-08-2021  →  Musubize

Niba tutajyaga dusaza !!! Benshi bavuga ko ariko Imana yabishatse.Ntabwo ariko bimeze.Imana irema Adamu na Eva dukomokaho,yashakaga ko “babaho iteka mu isi ya Paradizo.Bisome muli bible yawe.Impamvu twese dusaza tugapfa,nuko duturuka kuli DNA (ADN) ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.
Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bakoraga ibyo Imana ishaka kandi batiberaga mu byisi gusa,izabazura ku munsi wa nyuma ikabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Ndizera ko twemera Yezu.Dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana cyane,kugirango izatuzure kuli uwo munsi iduhe ubuzima bw’iteka.Roho idapfa yahimbwe n’umugereki witwaga Socrates utaremeraga Imana dusenga.

rukebesha yanditse ku itariki ya: 1-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka