Ababyeyi bafite abana batangiye kwiga barasaba ko ibigo by’amashuri byaborohereza

Bamwe mu babyeyi bafite abana bo mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza batangiye igihembwe cya gatatu, barasaba ko bakoroherezwa n’ibigo by’amashuri kuko bafite ibibazo by’amikoro nyuma ya Guma mu Rugo.

Ubuyobozi bw'amashuri burasaba ababyeyi kubegera bakaganira kugira ngo hatabaho kubangamirana
Ubuyobozi bw’amashuri burasaba ababyeyi kubegera bakaganira kugira ngo hatabaho kubangamirana

Abanyeshuri biga mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza batangira igihembwe cya gatatu kuri uyu wa Mbere tari 2 Kanama 2021, nyuma y’ibyumweru birenga bibiri bari mu biruhuko, byakurikiranye na gahunda ya Guma mu Rugo uturere umunani twashyizwe ndetse n’Umujyi wa Kigali.

Kuba ibiruhuko byabo byarahise bihurirana na gahunda ya Guma mu Rugo bikaba binarangiranye nayo, ni ho ababyeyi bahera basaba koroherezwa kuko bamaze igihe batari mu kazi kandi bakaba hari ibyo bagomba abana ndetse n’ibigo by’amashuri.

Nayituriki Hawa, umubyeyi w’abana babiri bari mu batangiye ishuri, avuga ko batorohewe kuko nyuma y’umunsi umwe gusa bavuye muri Guma mu Rugo basabwe gusubiza abana ku ishuri.

Ati “N’ibintu bitoroshye guhita umuntu abona ibikoresho by’abana no kubona ubushobozi bwo kubishyurira amafaranga y’ishuri. Twasabaga ko twakoroherezwa ntihazabeho ikintu nk’igisanzwe kibaho bumva ko umwana yize iminsi ibiri cyangwa itatu bagahita batangira kudutumaho ngo barashaka amafaranga y’ishuri, bihangane ntihazagire umwana wirukanwa ahubwo baduhe igihe runaka cyo gushaka amafaranga y’ishuri”.

Umutoni Juliette ni umubyeyi w’abana bane akaba afite babiri bari basubiye ku ishuri, avuga ko habayeho koroherezwa byabafasha kuko kubonera rimwe ibyo bagomba abana n’ibigo by’amashuri bitaborohera.

Ati “Twabasaba bakatworohereza niba ari amafaranga y’ishuri tukagenda tuyishyura mu byiciro kugira ngo tubashe gufashanya hagati y’ababyeyi n’ibigo bidufitiye abana”.

Ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri ya Leta Kigali Today yabashije kuganiriza, bwatangaje ko uretse no muri bino bihe bya Guma mu rugo bavuyemo, n’ubusanzwe nta bibazo byo kwirukana umunyeshuri kuko yabuze amafaranga y’ishuri bajya bagira.

Ikibazo cyo kwirukana abanyeshuri kuko batarishyura amafaranga y’ishuri ahanini gikunze kugaragara mu bigo by’amashuri yigenga.

Ku mashuri hateguwe ibikoresho bifasha abana gukaraba neza intoki
Ku mashuri hateguwe ibikoresho bifasha abana gukaraba neza intoki

Umuyobozi w’ikigo cy’ishuri cya Little Gems Academy, Gahongayire Emelda, avuga ko amafaranga atari yo bashyize imbere gusa kuko uko ibihe bihagaze nabo babibona.

Ati “Natwe uko ibihe bihagaze turabibona, ntabwo icyo dushyize imbere ari amafaranga gusa, ariko turashaka ko abana biga kandi bakiga neza nta kibahutaje. Gusa ababyeyi nibaze tuganire kugira ngo twe kuzagira inkomyi iyo ari yo yose, uko biri kose bafite ibibazo ariko n’ubundi bagomba kwibuka ko amafaranga bishyura ari yo atuma ishuri rikora, tuzagerageza gukora ku buryo ntawe ubangamira undi”.

Biteganyijwe ko abana baziga igihe kitageze amezi abiri kuko igihembwe cya gatatu cyatangiye kuri uyu wa 02 Kanama 2021 kizarangira ku itariki 18 Nzeri 2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Maze ibigo bimwe kuri uyu munsi wa mbere byahize bihagarika abana batarishyura, n’ejo bategujwe ko batagomba gusunutsa ubuzuru ku ishuri.
Bari bakwiye gutanga nibura icyumweru kimwe gusa nibura ababyeyi bakisuganya.

Mahoro yanditse ku itariki ya: 2-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka