Inyandiko igenewe abatabona n’ururimi rw’amarenga bigiye kurushaho kwigishwa mu mashuri yo mu Rwanda

Ikigo cy’Uburezi mu Rwanda (REB) kigiye gushyira mu nteganyanyigisho (curriculum) amasomo yo kwiga inyandiko igenewe abatabona n’ururimi rw’amarenga mu rwego rwo kurushaho gufasha abana bafite ubumuga bwo kutabona n’abafite ubumuga bwo kutumva.

Iyo nteganyanyigisho biteganyijwe ko izatangira gukoreshwa mu mwaka utaha w’amashuri.

Mbarushimana Nelson, Umuyobozi mukuru wa REB yavuze ko ubu barimo gukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye mu gutegura iyo nteganyanyigisho nshya, nyuma ngo hakazakurikiraho gushaka abarimu bazayigisha hirya no hino mu gihugu ndetse no kubahugura.

Mbarushimana yagize ati “Mbere ayo masomo yajyaga yigishwa, ariko tudafite integanyanyigisho zayo, abigaga ayo masomo bajyaga bakurikiza integanyanyigisho yakozwe n’abandi bafatanyabikorwa nka UNICEF, ariko iyo nteganyanyigisho nshya izaba ijyana na porogaramu z’imyigishirize mu Rwanda ku buryo abiga bazajya biga ibintu bikubiye mu nteganyanyigisho imwe ariko bakabyiga mu rurimi rutagira n’umwe ruheza’.

Uwo muyobozi yavuze ko intego ari ugufasha abana bafite ubumuga kugira ubumenyi buzabafasha kwibeshaho ubwabo uko babishoboye.

Mbarushimana ati “Ubu dufite abantu bize ibijyanye n’inyandiko zigenewe abatabona n’indimi z’amarenga zigenewe abafite ubumuga bwo kutumva kandi ibyo ni bishya. Abo rero ni bo bazafasha mu gutegura iyo nteganyanyigisho nshya, guhugura abarimu bazayigisha ndetse no gukurikirana ko ikoreshwa mu mashuri yigisha abana bafite ibyo bibazo".

Kanimba Donathile, Umuyobozi w’ihuriro ry’abafite ubumuga bwo kutabona mu Rwanda (Rwanda Union of the Blind ’RUB’), avuga ko igihe cyari kigeze ngo ’REB’ izane iyo nteganyanyigisho, kuko uburezi bugomba kugera ku bana b’u Rwanda bose nta n’umwe usigaye inyuma.

Kanimba ati “Ubu dufite ubwoko butandukanye bw’inyandiko zigenewe abatabona (braille) zituruka mu bihugu byinshi, ariko u Rwanda nta n’imwe rufite. Icyo rero cyari ikibazo. Urugero nko mu Kigo cya HVP Gatagara cyo mu Karere ka Rwamagana bafite inyandiko yagenewe abatabona iri mu Gifaransa n’Icyongereza bivanze, mu ishuri ryigisha abafite ubumuga bwo kutabona rya Kibeho, bafite iyo nyandiko iri mu Cyongereza, andi mashuri na yo afite inyandiko zitandukanye”.

Ati “Nibamara kuzana iyo ’curriculum’ nshya bizafasha kuko amashuri yose azajya yiga ’braille’ imwe ahuriyeho, bityo igihe cy’ ibizamini bya Leta, abana babikore bifitiye icyizere, kuko byajyaga bibagora, ariko bizanafasha Inama y’igihugu ishinzwe ibizamini kuko bajyaga bayoberwa ’braille’ bakoresha".

Ndayisaba Emmanuel, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Inama y’ igihugu y’abafite ubumuga, yavuze ko inkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga ifite amagambo/ ibimenyetso birenga 2000, iteganyijwe gusohoka muri Nzeri 2021.

Yagize ati “Umushinga w’iyo nkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga yadindijwe no kubura abantu babizobereyemo, ariko ubu hari uwo twabonye uzuzuza uwo mushinga.”

Ati “Hamwe n’abafatanyabikorwa bacu ’REB’ twizeye ko iyo nkoranyamagambo izakoreshwa mu mashuri kandi ko itazafasha abanyeshuri bafite ubumuga bwo kutumva gusa, ahubwo izafasha n’abarimu babo mu kuzamura uburyo bigishamo. Iyo nkoranyamagambo kandi izaba iboneka no mu buryo bw’ikoranabuhanga ku buryo uwo ari we wese uyishaka yayibona.”

Aganira n’ikinyamukuru The New Times dukesha iyi nkuru, Padiri Jules Maurice Ntirenganya, Umuyobozi wa HVP Gatagara mu Karere ka Rwamagana yavuze ko iyo ’Curriculum’ nshya izafasha abana bose biga bafite ubumuga bwo kutabona, kuko izaba ari imwe mu mashuri yose, izabafasha no kujya baganira hagati yabo.

Yagize ati “Ubu dufite abanyeshuri 162 biga ’braille’, ariko ikibazo bahura na cyo ni ukubona ibitabo byanditswe muri ’braille’. Iyo hatanzwe ibitabo mu mashuri bisaba ko tubyihindurira muri ’braille’ twe ubwacu. Twizera ko iyo ’Curriculum’ nshya izafasha mu kubona ibitabo byanditse muri ’braille’ kuko bifasha abanyeshuri bacu”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka