Menya ibikubiye mu ruzinduko rwa Perezida wa Tanzania Samia Suluhu mu Rwanda
Ibihugu by’u Rwanda na Tanzania byemeje amakuru amaze iminsi avugwa y’uruzinduko rwa Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan mu Rwanda.
Urwo ruzinduko rw’iminsi ibiri Perezida Samia Suluhu ararugirira i Kigali ku matariki ya 02 na 03 Kanama 2021.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Mbere tariki 02 Kanama 2021 akigera mu Rwanda yakirwa na Perezida Kagame muri Village Urugwiro, ndetse bagirane n’ibiganiro.
Baraganira kandi n’itangazamakuru, bashyire n’umukono ku masezerano ahuriweho n’ibihugu byombi u Rwanda na Tanzania.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, Perezida Kagame arakira mugenzi we wa Tanzania Suluhu Hassan ndetse n’abamuherekeje ku meza mu nyubako ya Kigali Convention Centre.
Biteganyijwe ko ku wa Kabiri tariki 03 Kanama 2021 Perezida Kagame na Perezida Suluhu Hassan bazasura amakompanyi atandukanye harimo n’akorera mu cyanya cyahariwe inganda (Special Economic Zone) ahakorera amakompanyi abarirwa mu 120. Ibikorerwa muri iki cyanya bigira uruhare rukomeye mu guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga no gutanga imirimo, dore ko cyatumye hahangwa imirimo ibihumbi cumi na bitatu (13.000).
Perezida Samia Suluhu Hassan yatangiye kuyobora Tanzania muri Werurwe uyu mwaka wa 2021 asimbuye Dr. John Pombe Magufuli wari umaze kwitaba Imana, icyakora n’ubundi Samia Suluhu akaba yari asanzwe yungirije Magufuli.
Ohereza igitekerezo
|
Tubashimiye uburyo mudahwema kuduha amakuru mudahwema kutugezaho
Tubashimira amakuru meza Kandi agezweho muba mwaduhaye.