Perezida Samia Suluhu arasaba abayobozi ba Afurika kudatoza abaturage amacakubiri

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, ahatangira ubutumwa bubuza abayobozi ba Afurika gutoza abaturage amacakubiri.

Ubwo yari amaze gusura Urwibutso rwa Jenoside ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki 02 Kanama 2021, Perezida Samia yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari inkuru ibabaje kandi iteye agahinda yifuzaga ko yari kuba ari inkuru gusa, ariko noneho ngo yasanze ari ukuri.

Perezida Suluhu yakomeje yandika agira ati "Abayobozi ba Afurika bagombye kumenya ko amacakubiri mu miryango (y’abantu) atari inzira yo kunyuramo".

Ubutumwa Perezida wa Tanzania yasize yanditse ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Ubutumwa Perezida wa Tanzania yasize yanditse ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Perezida Samia Suluhu Hassan yanasengeye roho z’abashyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, abasabira kuruhukira mu mahoro.

Ubuyobozi bw’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali buvuga ko aho ku Gisozi haruhukiye imibiri isaga 259,000 y’Abatutsi biciwe mu bice bitandukanye bigize Umujyi wa Kigali no mu nkengero zaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka