U Bushinwa bwibasiwe n’ubwoko bushya bukaze bwa COVID-19

Ubwoko bushya bwa Covid-19 bwabonetse bwa mbere mu mujyi wa Nanjing mu Bushinwa ubu bwageze mu ntara eshanu no mu murwa mukuru Beijing.

Igitangazamakuru cya Leta mu Bushinwa kiravuga ko ubu ari bwo bwandu bwa mbere bukaze bw’iyi virusi nyuma y’ubwabonetse bwa mbere i Wuhan.

Abantu hafi 200 bamaze kwandura nyuma y’uko iyo virusi ibonetse bwa mbere ku kibuga cy’indege gikoreshwa cyane cyo muri uwo mujyi ku itariki ya 20 Nyakanga uyu mwaka.

Ingendo zose z’indege ziva ku kibuga cya Nanjing zigiye guhagarikwa kugeza ku itariki ya 11 kanama, nk’uko ibitangazamakuru byaho bibivuga.

BBC ivuga ko abaturage b’uwo mujyi bose uko ari miliyoni 9.3 harimo n’abashyitsi bawusuye bagiye gupimwa, nk’uko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru Xinhua News bigenzurwa na Leta y’u Bushinwa.

Ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye imirongo miremire y’abantu barimo gupimwa, ndetse bashishikarizwa kwambara udupfukamunwa, guhana intera no kwirinda kuvugana mu gihe bategereje gupimwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ESE KO bafunfuye ibikorwa hagashyirwaho amabwiriza ngenderwaho ,nibaza ESE kubera iki insengero zemerewe gukora zongeye gufungwa ,Abana bagafunfurirwa Kwiga ,ago ntabwo yaba harimo kubangamira amakuru bakagombye Gusenga Imana ikadukiza iki cyago cya koronavirus

Alias yanditse ku itariki ya: 2-08-2021  →  Musubize

Twe aba burega ya rulindo dutewe imungenge n, itangira ry, abana bato ka di turi muri guma mu rugo. Ese abantu bakuru nibo bandura gusa ko batemerewe kugira aho bajya?

Silas yanditse ku itariki ya: 2-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka