Minisitiri w’Ingabo wa Tanzania yitabye Imana

Perezida wa Repubulika yunze Ubumwe ya Tanzania uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, Samia Suluhu Hassan, yakiriye inkuru y’akababaro y’uko Ministiiri w’Ingabo we, Elias John Kwandikwa yitabye Imana ku wa Mbere tariki 02 Kanama 2021.

Ministiiri w'Ingabo wa Tanzania, Elias John Kwandikwa yitabye Imana
Ministiiri w’Ingabo wa Tanzania, Elias John Kwandikwa yitabye Imana

Minisitiri Kwandikwa yaguye mu bitaro i Dar Es Salam aho yari yagiye kwivuza, ariko nta byinshi bifuje gutangaza kuri urwo rupfu rwe.

Ibiro bya Perezida wa Tanzania byandikiye Itangazo i Kigali kuri uyu wa Kabiri, rikubiyemo ubutumwa bw’akababaro bwohererejwe Umugaba Mukuru w’Ingabo za Tanzania, Gen Salvatory Venance Mabeyo.

Iryo Tangazo rivuga ko Perezida Samia Suluhu Hassan yababajwe n’urupfu rwa Minisitiri Kwandikwa, wari n’umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Tanzania uhagarariye agace kitwa Ushetu mu Ntara ya Shinyanga.

Itangazo ry’ubutumwa bwa Perezida Suluhu rigira riti “Tubuze umuntu w’ingirakamaro, uruhare yagiraga mu mirimo itandukanye ntiruzibagirana. Kwandikwa yari umuyobozi w’intwari, wajyaga wita ku nshingano, akubahiriza amategeko”.

Perezida Suluhu yihanganishije umuryango wa nyakwigendera, Ingabo ndetse n’Abanyatanzaniya muri rusange.

Kwandikwa yagizwe Minisitiri w’Ingabo na Nyakwigendera Perezida John Pombe Magufuli ku itariki 05 Ukuboza 2020, ubwo yari amaze gutorerwa kuyobora manda ya kabiri.

Kuri uyu munsi wa kabiri w’uruzinduko rwa Perezida Samia Suluhu Hassan mu Rwanda, biteganyijwe ko asura agace kahariwe inganda i Masoro ndetse n’uruganda rwa Inyange rukora amata ruri ahitwa kuri 15.

Ubutumwa bwa Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan
Ubutumwa bwa Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Yali akiri mutoya.Niyigendere.Natwe tuzamukurikira ejo.Aho agiye mu gitaka,natwe tuzamusangayo.Ariko tujye twizera ko abantu bapfa bizeraga Imana kandi bayishaka bashyizeho umwete,ntibibere gusa mu by’isi,izabazura ku munsi wa nyuma ikabaha ubuzima bw’iteka nkuko Yezu yavuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Mbere y’uwo munsi,ijambo ry’Imana rivuga ko umuntu aba ameze nk’usinziriye mu kuzimu.Roho “idapfa kandi itekereza” yahimbwe n’umugereki witwaga Socrates.Ijambo ry’Imana siko rivuga.Umubwiriza 9,umurongo wa 5 havuga ko upfuye atongera gutekereza.Nta kindi gice cy’umubiri gitekereza uretse ubwonko bubora iyo dupfuye.

kagenza yanditse ku itariki ya: 3-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka