Menya uko umugororwa ahabwa imbabazi

Bikunze kubaho abantu bakumva ngo Perezida wa Repubulika yatanze imbabazi ku mubare runaka w’abagororwa. Abaheruka guhabwa imbabazi vuba aha ni abagore 10 bari barahamijwe icyaha cyo gukuramo inda mu buryo butemewe n’amategeko.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu tariki ya 30 Nyakanga 2021 muri Village Urugwiro, yemerejwemo iteka rya Perezida ritanga imbabazi, iyo nama yemeza n’irekurwa ry’agateganyo ry’abagororwa 4781 bari barahamijwe ibyaha bitandukanye.

Ni benshi bakunze kwibaza igishingirwaho ngo izo mbabazi zibeho ku bagororwa kandi nyamara batararangiza igihano bakatiwe n’urukiko.

Ese biba byagenze bite ngo Umukuru w’Igihugu atange imbabazi cyangwa habeho gutanga imbabazi ku mubare runaka w’abagororwa?

Perezida wa Repubulika afite ububasha bwo gutanga imbabazi ku muntu wakatiwe burundu n’urukiko, abisabwe cyangwa abyibwirije, kandi amaze kugisha inama Urukiko rw’Ikirenga.

Imbabazi zitangwa na Perezida wa Repubulika zivanaho ibihano byose cyangwa bimwe uwakatiwe yahawe cyangwa zikabisimbuza ibindi bihano byoroshye.

Hari no gusaba imbabazi bikorwa n’uwakatiwe igihano cyangwa umuhagarariye mu buryo bwemewe n’amategeko, hano usaba imbabazi agaragaza impamvu ashingiraho azisaba.

Ikindi ni uko gusaba imbabazi bikorwa mu nyandiko yandikirwa Perezida wa Repubulika, inyujijwe ku buyobozi bw’urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa iyo usaba imbabazi afunze, bikamenyeshwa minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze.

Iyo umuyobozi w’urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa amaze kubona urwandiko rusaba imbabazi, ahita akora raporo iherekeza urwandiko rusaba igaragaza umwirondoro w’usaba cyangwa usabirwa, icyaha afungiye, icyemezo cy’urukiko rwa nyuma rwamuhamije icyaha, igihe amaze mu gihano n’igihe gisigaje, imyitwarire ye muri gereza n’ibimenyetso bibigaragaza hamwe n’inama y’urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa ku busabe bw’imbabazi za Perezida.

Imbabazi rusange zitangwa na Perezida wa Repubulika zisabwa na minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze amaze kugaragaza impamvu ashingiraho, kandi ubusabe bwe bugaherekezwa na raporo y’umuyobozi mukuru w’urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa igaragaza umwirondoro w’usaba cyangwa usabirwa, icyaha afungiye, icyemezo cy’urukiko rwa nyuma rwamuhamije icyaha, igihe amaze mu gihano n’igihe gisigaje, imyitwarire ye muri gereza n’ibimenyetso bibigaragaza hamwe n’inama y’urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa ku busabe bw’imbabazi za Perezida.

Imbabazi za Perezida wa Repubulika zitangwa hakoreshejwe iteka rya Perezida.

Ikindi ni uko imbabazi zitangwa na Perezida wa Repubulika zishobora gutangwa nta mabwiriza agomba kubahirizwa cyangwa hari amabwiriza uwagiriwe imbabazi agomba kubahiriza avuzwe mu cyemezo cyazo.

Iyo ayo mabwiriza adakurikijwe, imbabazi ziherako zivanwaho kandi igihano kikarangizwa.

Abana bafunze bahabwa amahirwe yo gukomeza kwiga bamwe ndetse banatsinda bakarekurwa
Abana bafunze bahabwa amahirwe yo gukomeza kwiga bamwe ndetse banatsinda bakarekurwa

Ubusabe bw’igihano buhagarara kubarwa hagati y’igihe uwahawe imbabazi yazimenyeshejwe n’igihe yazamburiwe.

Uretse imbabazi zitangwa na Perezida wa Repubulika, hari n’imbabazi zitangwa n’itegeko, zikaba ari imbabazi zitangwa mu nyungu rusange ku byaha byakozwe mu gihe runaka. Izi mbabazi zisabwa na Guverinoma zikemezwa n’Inteko ishinga Amategeko.

Itegeko ntirivuga amazina y’abantu bahawe imbabazi ahubwo rivuga ibyaha byababariwe cyangwa icyiciro cy’abakoze icyaha kibabariwe.

Imbabazi zitanzwe n’itegeko zisibanganya icyaha, iyo igihano cyaciwe, zikivanaho hamwe n’ingaruka zose z’icyaha. Icyakora izi mbabazi ntizibuza uwakatiwe gutanga indishyi zikomoka ku cyaha yategetswe n’icyemezo cy’urukiko kimukatira igihano. Ntizinabuza kandi ko hatangwa ikirego cy’imbonezamubano gishingiye ku cyaha.

Iyo hari impurirane mbonezamugambi y’ibyaha, uwakatiwe aba agiriwe imbabazi kuri byose iyo icyaha cyatangiwe imbabazi giteganyirijwe igihano kiruta cyangwa kingana n’ibindi byaha yakurikiranyweho, kabone n’aho abacamanza baba baraciye igihano gito bamaze kwemera impamvu zigabanya ububi bw’icyo cyaha.

Iyo hari impurirane y’imbonezabyaha, imbabazi zireba icyaha cyatangiweho imbabazi gusa. Imbabazi z’itegeko kandi ntizigira ingaruka ku gihano cyatanzwe mu rwego rw’akazi. Itegeko ritanga imbabazi rishobora kugena ibigomba gukurikizwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka