Ingengabihe y’imanza ziteganyijwe mu nkiko z’u Rwanda uku kwezi, igaragaza ko mu Rukiko rw’Ubujurire hateganyijwe imanza 58 zijyanye no gusambanya umwana/abana, mu gihe mu rukiko rukuru rwa Kigali, naho hari imanza cumi n’eshanu.
Icyakora umwihariko uhari mu Rukiko Rukuru rwa Kigali, ni uruhare rw’abagore muri izi manza. Mu baregwa mu manza zo gusambanya umwana uko ari cumi na batanu, harimo umugore umwe.
Muri uru rukiko, harimo n’imanza zo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, hakaba haregwa abantu cumi na bane barimo umugore umwe.
Kwangiza imyanya ndangagitsina na byo biri mu rubanza rumwe ruregwamo umugore.
Mu byaha bijyanye n’ibiyobyabwenge, izi nkiko zombi zizumva imanza mirongo inani, ubujurire bukaba ari bwo bufitemo uruhare runini n’imanza mirongo itandatu.
Gukubita no gukomeretsa na byo biri mu manza 23 mu Rukiko rukuru rwa Kigali, mu gihe mu Rukiko rw’Ubujurire hari izindi manza 31 z’ubwicanyi n’ubwinjiracyaha mu bwicanyi, buregwamo abagabo 30 n’umugore umwe.
Bite mu Nkiko zo mu Ntara?
Mu ntara naho, ibi byaha byiganje mu nkiko, aho nko mu Rukiko Rukuru rwa Rwamagana hari imanza 66 zo gusambanya abana, mu baziregwamo hakaba harimo umugore umwe.
Kimwe no gukubita no gukomeretsa, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, biteganyijwe mu manza icumi muri Rwamagana.
Muri izi manza zo gukoresha imibonano mpuzabitsinda ku gahato, naho mu baregwa harimo umugore umwe n’abagabo icyenda.
Muri Rusizi, imanza zo gusambanya umwana ku gahato ni zo nyinshi, ni cumi n’icyenda, zikaba ziregwamo abagabo 18 ndetse n’abagore babiri.
Ikidasanzwe muri uru rukiko, ni uko harimo n’urubanza rwo kuroga, rukaba ruregwamo umugore.
Mu nkiko zisumbuye bimeze bite?
Mu nkiko zisumbuye na zo, ibyaha byo gusambanya abana, Ibiyobyabwenge, naho bigenda bigaruka, hakiyongeraho n’Ingengabitekerezo ya Jenoside, ndetse n’Ubwicanyi, cyangwa Ubwinjiracyaha bw’Ubwicanyi.
Muri Rukiko rwisumbuye rwa Gicumbi, urubanza abacamanza batangiriyeho uku kwezi, ni urw’umugore ukekwaho kwica umwana yibyariye, rwari ruteganyijwe ku wa 2 Nyakanga, i saa tatu za mugitondo.
Izi nkiko zibamo imanza zinyuranye cyane, dore ko inyinshi ziba zitanagomba kurenga kuri uru rwego.
Izindi ziteganyijwe muri Gicumbi, ni urubanza rw’umugabo n’umugore baregwa ubushoreke, ndetse n’urw’umugabo uregwa gukoresha ibikangisho no gufata nabi amatungo yororerwa mu rugo, kuyakomeretsa cyangwa kuyica.
Harimo kandi no gukora no gucuruza amafaranga y’amiganano mu rukiko rwisumbuye rwa Huye.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|