Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) irasaba abayobozi b’ibitaro by’uturere, ibitaro by’Intara n’Ibitaro bikuru byose gutegura amatsinda y’abazaba bashinzwe gukingira icyorezo cya COVID-19.
Ubushakashatsi bwemeza ko ibimaze igihe kinini bivugwa binagirwaho impaka, ko abantu benshi baterwa umunezero n’imyenda icyeye bambaye ndetse nabo bari kumwe ari byo.
Abatuye mu Murenge wa Mugombwa mu Karere ka Gisagara barishimira ishuri ry’imyuga begerejwe, kuko bizeye ko rizafasha abana babo kwihangira imirimo rikanabarinda ubuzererezi.
Abaturage b’Akarere ka Gakenke barishimira ko ubuyobozi bw’aka Karere kabo bwatangiye gukorera mu nyubako nshya y’amagorofa. Iyi nyubako nshya y’ibiro by’Akarere igeretse kabiri, iherereye mu Mudugudu wa Kabaya, Akagari ka Rusagara mu Murenge wa Gakenke.
Ikibazo cy’ibura ry’amazi kimaze igihe kirekire kivugwa mu bice bimwe na bimwe by’Akarere ka Bugesera, kizaba cyakemutse ku kigero cya 85% bitarenze Kamena 2021, nk’uko bisobanurwa na Kananga Jean Damascene, ushinzwe amazi n’isukura muri ako Karere.
Umurenge wa Gasange uherereye mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba, ni umwe mu Mirenge yabonye amashanyarazi vuba mu Rwanda, uyu Murenge ukaba umaze igihe gito na wo ubonye amashanyarazi, ndetse abaturage bemeza ko amashanyarazi yahinduye ubuzima bwabo.
Abayobozi b’Imirenge igize Umujyi wa Kigali bahuje amabwiriza abafasha kumenya abaturage bakeneye ibiribwa muri iyi wikendi(Week-end), bamwe muri abo baturage ndetse bakaba baramaze kubihabwa guhera ku wa kane tariki 21 Mutarama 2020.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 22 Mutarama 2021, mu Rwanda abantu batatu bitabye Imana bishwe na COVID-19.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Mutarama 2021, nibwo inshuti n’umuryango batangaje ko umwe mu bakinnyi bakomeye bo mu Bufaransa, Remy Julienne wagaragaye muri filime nyinshi za James Bond, yapfuye azize Covid-19 afite imyaka 90 y’amavuko.
Ubuyobozi bw’ishuri rya Nyanza riherereye mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, buvuga ko buhangayikishijwe n’uko hashize igihe bwarananiwe gusakara amashuri ngo abana babone aho kwigira hahagije, biturutse ku kibazo cy’umuriro w’amashanyarazi udahagije.
Ni umukino watangiye hari ubushyuhe buri ku gipimo cya Dogere 30. Ikipe y’igihugu ya Maroc yihariye iminota ya mbere y’umukino, ndetse no gutindana umupira (ball possession) Maroc igira 70% mu gihe u Rwanda rwari rufite 30% mu minota myinshi y’igice cya mbere.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Mutarama 2021 rwataye muri yombi Niringiyimana Eugene, Umuyobozi w’ibitaro bya Murunda mu Karere ka Rutsiro.
Umwanditsi w’impapuro mpamo z’ubutaka mu mujyi wa Kigali, Christine Nyiranshimiyimana avuga ko ubutaka bwanditse kuri Leta umuturage ashobora kubutizwa akabukoresha mu gihe nyirabwo atari yaboneka.
Nyuma y’igihe kinini bivugwa ko aba bombi bakundana ariko bombi bakabihakana, Nkusi Arthur uyu munsi yemeje ko ibyo abantu bavuga ari ukuri.
Mu gihe Leta ikomeje gusaba abaturage kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19, Mu Ntara y’Amajyaruguru bamwe mu baturage bakomeje kurenga kuri ayo mabwiriza, bigatuma bahunga Polisi kubera gutinya ibihano.
Ku wa Gatatu tariki ya 20 Mutarama 2021 ikipe ya AS Kigali yari yangiwe gukomeza gukora imyitozo nk’uko byari bisanzwe, isabwa kubanza kugaragariza Minisiteri ya Siporo uburyo izita kuri Sitade ya Kigali mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19.
Pasiteri Majyambere Joseph wayoboraga Itorero Umuriro wa Pantekote mu Rwanda, akaba yaritabye Imana ku cyumweru tariki 17 Mutarama 2020, yashyinguwe ku wa kane.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi iracakirana n’ikipe y’igihugu ya Maroc ku i saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ku isaha yo mu Rwanda, umukino ufite ibisobanuro byinshi ku mpande zombi.
Mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Kanzenze mu Rwunge rw’Amashuri rwa Mutura, inzu iraramo abakobwa yafashwe n’inkongi ibikoresho by’abanyeshuri bihiramo nubwo hari ibyo bashoboye gukuramo.
Imiryango 72 y’abaturage bo mu murenge wa Kanama, mu Karere ka Rubavu tariki ya 20 Mutarama 2021 bashyikirijwe inka 72 n’Umushinga Ubungabunga Icyogogo cya Sebeya mu kubafasha kwiteza imbere.
Umwe mu bakunzi b’umupira w’amaguru, akaba by’umwihariko n’umufana wa Kiyovu Sports Seburengo Abdu, yaraye yitabye Imana nyuma y’uko yari amaze iminsi arwaye.
Ababyeyi babyarira ku kigo nderabuzima cya Mbuye mu Murenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango, baravuga ko bashimira kuba Leta yarabageneye ingobyi y’ababyeyi bakaba batazongera kujya babyarira mu nzira cyangwa ngo babe bahura n’ikibazo cyo gupfa babyara kuko igiye kujya ibafasha kugerera ku gihe ku bitaro bikuru.
Mu mezi ya nyuma y’umwaka wa 2020, igiciro cya Gaz yo gutekesha cyarazamutse kiyongeraho amafaranga agera ku ijana nk’uko bisobanurwa na bamwe mu bayicuruza mu Mujyi wa Nyamata mu Karere ka Bugesera.
Hashize igihe kiri hagati y’ukwezi kumwe n’amezi atanu, mu bigo nderabuzima byo mu Karere ka Musanze, amwe mu mavuriro yigenga n’ibitaro bikuru bya Ruhengeri, atangiye gutanga serivisi zijyanye n’irangamimerere.
Abaturage bo mu Karere ka Burera baremeza ko iki gihembwe cy’ihinga kitabahiriye cyane cyane ku gihingwa cy’ibirayi bitunze benshi, nyuma y’uko mu gihe cy’ihinga izuba ryabaye ryinshi, mu ibagara hagwa imvura nyinshi hakubitiraho n’icyorezo cya COVID-19, bituma umusaruro utaba mwiza.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 21 Mutarama 2021, mu Rwanda abantu icyenda bitabye Imana bishwe na COVID-19.
Umubyeyi witwa Gahongayire Marie Mativas yitabye Imana ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki ya 21 Mutarama 2021 azize uburwayi.
Inzego zihagarariye abikorera hamwe n’ubuyobozi mu bihugu bigize Umuryango w’Ubucuruzi w’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo(COMESA), ku wa Gatatu tariki 20 Mutarama 2021 zahuriye i Kigali zigamije kwemeza politiki imwe y’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu bacuruzi bato n’abaciriritse(SMEs).
Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC) gitangaza ko u Rwanda rwatumije miliyoni imwe y’inkingo za Covid-19 zihutirwa ku buryo zishobora kugera mu gihugu muri Gashyantare 2021.
Nk’uko nabigenje ku wa Gatatu tariki 20 Mutarama 2021 , uyu munsi ahagana mu ma saa yine z’amanywa, nerekeje i Nyamirambo ahazwi nka Rwarutabura, kureba uko bari kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 ikomeje kuzamuka mu Mujyi wa Kigali.
Abakunzi ba Tom Close bakomeje kwibaza niba azakomeza gukora umuziki cyangwa azahitamo gukora inshingano ze mu rwego rw’ubuzima gusa.
Bisate Lodge ni hoteli iherereye muri Pariki y’Ibirunga mu Rwanda, ahabarizwa ingangi ziboneka hake ku isi, ikaba iherutse gushyirwa mu mahoteli 10 ya mbere ku isi meza kandi arengera ibidukikije.
Rutahizamu w’Amavubi Sugira Ernest wemerewe noneho gukina umukino uzahuza Amavubi na Maroc, yatangaje ko yizeye ko kuri uyu mukino bazitwara neza bakabona ibitego
Abanyambanga Nshingwabikorwa batandatu bagomba kuyobora imirenge itandatu yari imaze amezi 10 itagira abayobozi mu Karere ka Muhanga bamaze gushyirwa mu myanya, ariko haracyari utugari dusaga 30 tudafite abayobozi.
Ikoranabuhanga rya Internet ni kimwe mu bikomeje gutezwa imbere mu Rwanda. Ibi bituma rigera ku baturage benshi, aho bahurira ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye baganira, bakamenya amakuru, ndetse zimwe zikavugirwaho akarengane n’ibibazo abaturage bahuye na byo.
Ikipe ya APR FC yatangaje impamvu eshatu zatumye baha ikipe ya Kiyovu Sports umukinnyi Ishimwe Kevin, harimo kuba barabahaye Nsanzimfura Keddy
Abari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Santarafurika, bafatanyije n’ubuyobozi bw’icyo gihugu, basezeye mu cyubahiro umusirikare w’u Rwanda Sgt NSABIMANA Jean D’amour waguye muri iki gihugu mu bikorwa byo kugarura amahoro tariki 13 Mutarama 2021.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 20 Mutarama 2021, mu Rwanda abantu batanu bitabye Imana bishwe na COVID-19.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Mutarama 2021, Perezida mushya wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yarahiriye kuyobora icyo gihugu, akaba yavuze ko azaba Perezida w’Abanyamerika bose.
Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’abagore y’abafite ubumuga ya Sitting Volleyball, Mukobwankawe Liliane, yagizwe umwe mu bagize komisiyo y’abakinnyi muri Volleyball y’abafite ubumuga ku Isi. Kuri we asanga uyu mwanya awukesha ibikorwa, kumenyekana ndetse no kuba ikipe y’igihugu imaze kwitabira Imikino Olempike y’abafite ubumuga (…)
Kuri ubu amakuru y’uwanduye Covid-19 azajya ahita amenyeshwa abajyanama b’ubuzima, ba Mutwarasibo na ba Mudugudu, nk’uko Dr Sabin Nsanzimana uyobora Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) yabisobanuye.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Mutarama 2020 Perezida mushya wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), Joe Biden, aratangira kuyobora muri manda ye y’imyaka ine. Joe Biden agiye kuri uyu mwanya nyuma yo gutsinda amatora y’umukuru w’igihugu yabaye tariki 3 Ugushyingo 2020, akarangwa ahanini no kuba uwo asimbuye, Donald Trump (…)
Nturutse mu Murenge wa Muhima mu Kagari k’Amahoro Umudugudu w’Uruhimbi, ngenda n’amaguru ngana Nyabugogo. Ndimo ndareba imyitwarire y’abatuye utu duce ku munsi wa Kabiri wa gahunda ya Guma mu Rugo.
Ikipe ya As Muhanga ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda yasubitse by’agateganyo amasezerano y’abakozi bayo kugeza igihe kitaramenyekana.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika uheruka gutorwa, Joe Biden, ararahirira kuyobora icyo gihugu kuri uyu wa 20 Mutarama 2021, bikaba biteganyijwe ko ahita yinjira mu biro bya Perezida ari byo byitwa White House. Ni na ho agomba gutura mu gihe cyose azaba akiyobora icyo gihugu.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Mutarama 2021, Leta ya Zimbabwe yatangaje ko Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubucuruzi mpuzamahanga w’icyo gihugu, Sibusiso Moyo, yitabye Imana azize icyorezo cya Covid-19.
Banki ya Kigali (BK) yamenyesheje abakiliya bayo ko ishingiye ku byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 18 Mutarama 2021, guhera tariki 19 Mutarama 2021 ingengabihe y’akazi y’amashami ya BK iteye mu buryo bukurikira nk’uko bigaragara muri iri tangazo:
Abaturage bo mu bice byegereye umupaka uhuza u Rwanda na Uganda ku ruhande rw’Akarere ka Burera, baravuga ko amavuriro mashya bubakiwe yatumye bareka guca mu nzira zitemewe bajya gushaka serivisi z’ubuvuzi ahandi.
Nyuma y’amezi yari ashize ikipe ya APR FC ihagaritse umukinnyi Ishimwe Kevin, ubu yamaze gutizwa mu ikipe ya Kiyovu Sports aho azayikinira uyu mwaka w’imikino wa 2020/2021
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko ku munsi wa mbere wo gutaha saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00) abaturage muri rusange bagaragaje ubushake bwo gutaha kare ariko hari abatorohewe no kubahiriza iyo saha.