Uwari wishwe na Coronavirus ababazwa n’abo abona bayikerensa (Ubuhamya)

Muri iki gihe umubare w’abarwaye ndetse n’abicwa n’indwara ya Coronavirus ugenda urushaho kwiyongera, nyamara hagakomeza kuboneka abarenze ku mabwiriza yo kuyirinda, hari abayirwaye bagakira bavuga ngo uwabaha uburyo bwo gukebura abatazi ububi bw’iyi ndwara.

Uwitwa Mahoro (ni izina tumuhimbye kuko atashatse ko amazina ye atangazwa), we nyuma yo gukira indwara ya Coronavirus usanga agira ati “Iyo mbonye abakerensa Coronavirus numva nafata inkoni nkabakebura”.

Ibi abivuga kubera ko abona abadafata ingamba zo kuyirinda ari abakomeje kwibwira ko abayivuga bayikabiriza, abandi bakayifata nk’ibicurane bisanzwe, nyamara ngo ari indwara ishobora kukwica mu gihe gitoya.

Avuga ko we na mbere hose atigeze afata Coronavirus nk’indwara yoroheje, kuko atigeze adohoka ku mabwiriza yo kuyirinda. Ariko ngo atekereza ko inshuro imwe yonyine yiyibagije gusiga intera, ari gufasha umuryango wari wimukiye aho atuye, uvuye i Rubavu uhunga imitingito, ari wo wamuviriyemo kugaragurwa na Coronavirus.

Agira ati “Ni umubyeyi wari uje atugana, tujya kumufasha gupakurura ibyo azanye, tumutwaza abana, ... Naje kubona ko ari ho twayikuye kuko mu gipangu ntuyemo twayirwaye turi batandatu, kandi uwo mubyeyi twafashije kwimuka ni we wabanje gufatwa. N’abo yasize baramuhamagaraga bakamubwira ko bayirwaye ari benshi.”

Afatwa ngo yarwaye umutwe ukabije, ahinda umuriro, acika intege cyane akajya anababara mu ngingo. no kugenda bikamunanira. Ntiyari agihumurirwa kandi, ndetse akumva adashaka kurya.

Kubera ko yari aturanye n’uwayirwaye, kandi abona afite ibimenyetso nk’ibye, yahise ajya kwa muganga, bayimubonamo bamuha n’imiti, ajya kurwarira mu rugo.

Yaje kugera aho atangira kunanirwa guhumeka, nuko bamujyana ku bitaro.
Agira ati “Ni indwara irembya ku munota. Uba wagira ngo ni ikintu kiri gukora vubavuba ngo ahari kikuzahaze. Nko guhumeka nabi uko byamfashe, natangiye nkorora gake. Noneho nakorora umwuka ugahera, nkumva wagira ngo mu rubavu mfitemo umwenge umwuka usohokeramo ntugaruke mu kanwa no mu mazuru ngo nywumve. Naryama nkumva mbuze umwuka bikansaba ko nicara kugira ngo numve mpumetse neza.”

Icyakora ngo yakize nyuma y’iminsi itatu, adashyizwe ku byuma bitanga umwuka. Ibi bituma avuga ko ari Imana yamukijije.

Coronavirus ngo yanamugizeho ingaruka kuko n’aho yayikiriye na n’ubu yumva ijwi rye ritaragaruka neza. Byatumye ngo abasha no kumenya uwarwaye Coronavirus akiyita ibicurane.

Ati “Urwaye Coronavirus wumva avugira kure, asa n’uvugira mu kibindi ukuntu, atari ugusarara bimwe bisanzwe. Hari nk’umpamagara mu bantu dusanganywe, akambwira ati ndumva grippe yanyishe, nakumva uko avuga nkamubwira nti ntabwo ari grippe, ni Covid. Hari batatu nabibwiye bagiye kwa muganga basanga ari yo barwaye.”

Ngo yari anasanzwe ava imyuna bidahambaye, ariko arwaye Coronavirus yavaga myinshi cyane, mu zuru rimwe, none ubu byamuviriyemo kubabara mu musaya urimo rya zuru ryavaga.

Ati “Uwo musaya naviriyemo imyuna hari ukuntu undya, n’amenyo yaho ibyo nyaririyemo birandya. Ntabwo nasubiye kwa muganga ngo mubaze icyabiteye, ariko nabigize nyuma yo kurwara Coronavirus.”

Avuga kandi ko mu ndwara yarwaye, harimo malariya, igifu, umutwe n’izindi, ntayamumereye nka Coronavirus.

Ni na yo mpamvu avuga ko iyo abonye abakomeza kwiberaho nk’uko bari basanzwe mbere ya Coronavirus, bakajya ahari abantu benshi batanambaye agapfukamunwa, yumva yifuje uwamuha inkoni akabakebura.

Yungamo ati “Nkibona Imana indokoye naravuze nti uwampa nka micro ku buryo mbasha kuvuga nk’Abanyarwanda bose bakanyumva! Ni indwara mbi abantu badakwiye kujenjekera. Ugasanga umuntu abwiye und ingo amusure, ngo runaka yabyaye reka tugereyo, oya! Njyewe ahubwo mba numva nanabakubita iyo mbona ibyo bari kwigira!”

Abantu usanga badafata ingamba zo kwirinda, bakavuga ko abayitinya ari abanyabwoba, ko Imana ari yo irinda, ko umuntu atamenya aho yayandurira, Nyiramwiza ababwira ko bidakwiye.

Ati “Gufata ingamba ntabwo bigaragaza ubwoba, ahubwo bigaragaza ukuntu uba wumva ikintu. Ntabwo bakubwira ngo hariya hari umuriro hanyuma ngo ugende ukandagiremo. Mu by’ukuri uwakandagiramo umuntu yavuga ngo nta bwenge agira.”

Ubundi butumwa atanga ku bakerensa Coronavirus ni uko itera ubukene kuko uretse kuba uyirwaye atabasha gukora, kwa muganga bamusaba kurya imbuto zihagije, mbese akazirya akazihaga nk’urya ibiryo atari ukuzirenza ku byo ariye, nyamara zihenda.

Ikindi ni uko abantu bose batayirwara kimwe, bityo akavuga ko umuntu adakwiye kubona mugenzi we yarayirwaye ntimurembye, ngo yibwire ko ari ko na we bizamugendekera.

Atanga urugero rw’uko uwayirwaye bwa mbere mu gipangu atuyemo, ari na we atekereza ko ari we wabanduje, bamuhaye imiti nk’iyo bari bamuhaye na we, ariko we agakira bitabaye ngombwa ko ajya mu bitaro.

Kandi n’ubwo yakiriye ku bitaro, ngo nta ndwara yihariye yari asanzwe arwara yavuga ko ari yo yatumye Coronavirus imukarira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka