Igiciro cyo gupima #COVID19 mu buryo bwihuse (rapid test) cyagabanutse

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko guhera tariki ya 9 Kanama 2021 igiciro cyo gupima COVID-19 mu buryo bwihuse (rapid test) mu mavuriro yigenga kizaba ari amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu (Frw 5,000).

Ibi biragaragaza ko igiciro cyagabanyijwe kabiri kuko cyari gisanzwe kiri ku bihumbi icumi by’amafaranga y’u Rwanda.

Kugabanuka kw’iki giciro kandi ni inkuru nziza kuko biza gufasha abantu benshi kwipimisha kuko hari gahunda zitandukanye basabwa kwitabira babanje kugaragaza ko bipimishije Covid-19.

Biranatuma abantu benshi bitabira kwipimisha kuko wasangaga hari abiyumvaho ibimenyetso bya COVID-19 nyamara ntibihutire kwipimisha kubera amafaranga bisaba, bikaba byabaviramo kuremba no gutakaza ubuzima.

RBC yavuze ko urutonde rw’amavuriro yigenga ashobora gupima #COVID-19 rutangazwa bidatinze mu gihe kiri imbere.

Inkuru bijyanye:

Ikiguzi cyo kwipimisha Covid-19 kigiye kugabanuka

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka