Abahinzi basanga ihindagurika ry’ibiciro by’imyaka ari imbogamizi ku guhunika

Abahinzi mu Itara y’Iburasirazuba bavuga ko guhindagurika kw’ibiciro by’imyaka ku isoko biri ku isonga mu gutuma bamwe batitabira guhunika umusaruro.

Abahinzi basabwa kwitabira guhunika imyaka mu buhunikiro rusange kuko bibafitiye inyungu
Abahinzi basabwa kwitabira guhunika imyaka mu buhunikiro rusange kuko bibafitiye inyungu

Intara y’Iburasirazuba ibonekamo umusaruro mwinshi w’ibigori ndetse n’ibishyimbo, cyane cyane mu gihembwe cy’ihinga A.

Muri gahunda ya Leta igamije kwihaza mu biribwa no kwirinda ko habaho amapfa, abaturage n’amakoperative y’abahinzi asabwa guhunika nibura 30% by’umusaruro wabonetse ndetse n’abaguzi b’imyaka bagahunika 10% by’ibyo baguze.

Nyamara guhunika biracyari imbogamizi bitewe ahanini n’imyumvire y’abaturage ndetse n’ihindagurika ry’igiciro ku isoko utaretse n’ibibazo mu miryango.

Umuhinzi wo mu Karere ka Gatsibo yabwiye umunyamakuru wa Kigali Today ko guhunika ari byiza ariko na none hari igihe umuhinzi akenera amafaranga kandi akaba atahita ajya kuzana ibyo yahunikishije hadashize igihe runaka.

Ati “Jye guhunika ndabyemera ariko na none se, ushobora kubitwara mu buhunikiro yenda ibigori bigura 200, wabona uguha 230, ntiwagenda ako kanya ngo babiguhe kandi ukeneye amafaranga”.

Akomeza agira ati “Gusa simpakana ko n’imyumvire micye ihari kuri bamwe ariko nkeka ko batwemerera igihe uboneye isoko ryiza guhita babiguha benshi babyitabira. Uretse ko hari n’ababona umusaruro mucye batakwirirwa bajya guhunikisha ahandi hatari mu ngo zabo”.

Umukozi w’Intara y’Iburasirazuba ushinzwe iterambere ry’uturere, Rugaju Alex, avuga ko mu bituma abahinzi batitabira ku bwinshi guhunika imyaka mu buhunikiro rusange, ari ikizere gicye ndetse no kuba ubuhunikiro butaraba bwinshi cyane.

Agira ati “Ubu hari ubuhunikiro burenga 300 ariko buracyari bucye ni yo mpamvu buri mwaka hagenda hubakwa ubundi. Umusaruro tubona ubuhari ntiburabasha kuwuhunika wose”.

Akomeza agira ati “Mu bindi bibuza abahinzi kwitabira guhunika ku bwinshi harimo n’ikizere gicye kuko umuntu kenshi akunda kwicungira ibintu bye noneho n’ikizere gicye agirira abamucungira umusaruro, ikindi hari n’ababa bafite bicye ku buryo batemera kujya kubihunika ahandi hatari mu ngo zabo”.

Rugaju avuga ko n’ubwo bimeze gutyo hari bamwe mu bahinzi batangiye kubyumva ku buryo bitabira guhunika umusaruro wabo mu buhunikiro rusange, n’ubwo ngo imibare itari ku kigero cyiza cyifuzwa.

Icyakora ngo uko ubukangurambaga bukomeza ni nako abahinzi bazarushaho kumva akamaro kabyo bakabyitabira ari benshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka