Umuyobozi wa Dusangire Ltd arafunze nyuma y’uko abakozi be babiri bapfiriye ku kazi

Urwego rw’Ubugenzacyaha rw’u Rwanda (RIB) rwataye muri yombi uwitwa Uwamariya Beata, akaba nyiri uruganda Dusangire Ltd rwenga inzoga isembuye yitwa Dusangire.

RIB yabwiye itangazamakuru ko Uwamariya w’imyaka 49 yatawe muri yombi kubera abakozi be babiri bitabye Imana baguye muri tanki (tank) irimo alukoro (alcohol), bagahita bapfa ako kanya.

Umuvugizi wa RIB Dr Murangira Thierry yabwiye itangazamakuru ko nyuma yo kumva iyo mpanuka, Uwamariya Beata yahise asaba abandi bakozi kuvana imirambo muri ya tanki bakayishyira mu cyobo kibika amazi y’uruganda kugira ngo agaragaze ko bakoze impanuka bakanyerera bakagwa muri ayo mazi.

Dr Murangira wa RIB yavuze ko nyiri uruganda Dusangire Ltd arimo gukurikiranwaho ibyaha bibiri, ubwicanyi butagambiriwe no gusibanganya ibimenyetso agamije kuyobya iperereza.

Murangira yavuze ko Uwamariya Beata yatawe muri yombi kuwa Mbere tariki 02 Kanama 2021, mu gihe impanuka yabaye ku Cyumweru tariki 01 Kanama 2021 ku cyicaro cya Dusangire Ltd mu Karere ka Bugesera.

Abazize kwitura muri tanki (tank) ya alukoro (alcohol) bombi ni abagabo, umwe w’imyaka 25 n’undi w’imyaka 18.

Umuvugizi wa RIB yavuze ko abantu bagomba kwitondera ibimenyetso by’ahabereye icyaha cyangwa impanuka kuko iyo habayeho kubyangiza ugamije kuyobya iperereza, ubwabyo na cyo ari icyaha.

Uwamariya afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Nyamata mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo Ubugenzacyaha bumushyikirize Ubushinjacyaha.

Imirambo ya ba nyakwigendera yajyanywe mu kigo gikora ubugenzuzi bwimbitse ku cyateye urupfu.

Amategeko ahana y’u Rwanda ateganya ko uhamwe n’icyaha cy’ubwicanyi butagambiriwe, ahanishwa igifungo kiri hagati y’amezi atandatu n’imyaka ibiri. Itegeko kandi rishobora no guhanisha amande ari hagati ya 500.000 FRW na miliyoni 2FRW.

Naho ku birebana no kwangiza ibimenyetso, ufatiwe muri ibyo bikorwa agamije kuyobya iperereza ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka ibiri n’imyaka itatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ayo na Tank yaza alcool yizinzoga zibyaduka nizo zigiye,? kamara abantu !

lg yanditse ku itariki ya: 3-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka