Uwabuza Abanyekongo kuzana ibicuruzwa mu Rwanda yaba afite ikibazo - Guverineri Habitegeko

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, avuga ko Abanyekongo bemerewe kuzana ibicuruzwa mu Rwanda nk’uko abaturage bo mu Rwanda babijyana muri Congo, akavuga ko uwakwanga ko byinjira mu Rwanda yaba afite ikibazo.

Guverineri Habitegeko François
Guverineri Habitegeko François

Ikibazo cy’abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo batemererwa kuzana ibicuruzwa mu Rwanda nk’uko Abanyarwanda babijyana muri Congo cyagiye kigaragazwa, bakavuga ko Abanyarwanda ibicuruzwa byose bashaka babijyana muri Congo ariko bo iyo babizanye mu Rwanda ntibemererwe.

Mu nama yabaye tariki 29 Nyakanga 2021 yahuje ubuyobozi bw’umujyi wa Goma n’Akarere ka Rubavu yateguwe n’Umuryango w’ubucuruzi w’ibihugu by’Iburasirazuba n’Amajyepfo ya Afurika (COMESA) mu mujyi wa Goma, iki kibazo cy’ibicuruzwa by’Abanyekongo bashaka kubizana mu Rwanda cyagarutsweho, ndetse muri iyi nama hagaragazwa n’ikibazo cy’amafaranga yakwa Abanyarwanda bajyana ibicuruzwa muri Congo kandi adafite ubusobanuro.

Abakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka bavuga ko hari imbogamizi bahura na zo zirimo kuba hari imisoro itubahirizwa ku bicuruzwa kandi hari urutonde rw’ibicuruzwa n’ingano yabyo bitemerewe gusoreshwa ku mupaka.

Inama yahuje ubuyobozi bw’umujyi wa Goma n’Akarere ka Rubavu yasabye ko ikibazo cy’Abanyekongo batemererwa kwinjiza ibicuruzwa mu Rwanda, Minisiteri y’Ubucuruzi yagikurikirana.

Iki kibazo cy’ibicuruzwa ntikiboneka mu Karere ka Rubavu gusa kuko n’abaturage ba Congo bitabira isoko mpuzamahanga mu Karere ka Karongi bavuga ko bahura n’icyo kibazo, aho ngo batemererwa kuzana ibicuruzwa mu Rwanda.”

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, avuga ko ntawe ugomba kubuza Abanyekongo kuzana ibicuruzwa mu Rwanda, aho usanga bamwe baza mu Rwanda ariko ntibagire icyo bazana.

Agira ati “Ibyo bazana ntitwabisubiza inyuma, babizanye uwabasubiza inyuma ni we waba ufite ikibazo.”

Mu gihe abaturage bakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka bakoresha Laisser passer na Passeport hakuweho gukoresha indangamuntu, Guverineri Habitegeko avuga ko u Rwanda atari rwo rubitegeka.

Ati "Ntidutegeka ko bazana laisser passer na passeport, nibaza tuzabakira, ndetse n’ikizami cya Covid-19 batagikoze twamupima, twifuza ko barema amasoko yacu, bakagura ibicuruzwa byacu ariko bazanye nibyo bakora bahawe ikaze."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka