Muhanga: Imfungwa eshatu zari zigiye gutoroka zigarurwa n’amasasu

Imfungwa eshatu zashatse gutoroka gereza ya Muhanga, zafashwe zigarurwa muri gereza nyuma yo gushaka gutoroka zirenze igipangu zifungiyemo.

Byabaye mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kabiri tariki 03 Kanama 2021 mu masaha ya saa yine ubwo humvikanaga urusaku rw’amasasu yarashwe n’abacungagereza bagerageza guhagarika abatorokaga.

Gereza ya Muhanga
Gereza ya Muhanga

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Amagereza (RCS) SSP Pelly Uwera Gakwaya yemeje ayo makuru kandi avuga ko umutekano w’abagororwa wongeye kumera neza kandi ko ntawakomerekeye cyangwa ngo apfire muri icyo gikorwa.

Abagerageje gutoroka harimo umugabo ufungiwe kwica umugore we ku Kamonyi, abandi babiri ni bamwe mu baherutse kuregwa ubujura bakoreraga kuri Sitasiyo z’ibikomoka kuri Peteroli zitandukanye.

Umuvugizi wa RCS avuga ko nta cyuho gisanzwe ku kuba abagororwa n’imfungwa bakomeza gushaka gutoroka Gereza ya Muhanga kuko n’ubundi imfungwa ziba zishaka gutoroka buri gihe ari na yo mpamvu babarindira umutekano.

Agira ati "Abagororwa baba bashaka gutoroka buri gihe ni yo mpamvu tubarinda, amasasu yavuze yari ayo kubiyama ngo badatoroka kandi byabaye ntawagize icyo aba kuko bafashwe bagarurwa muri gereza ubu bagiye gukurikiranwaho n’icyo cyaha cyo gushaka gutoroka".

Umuvugizi wa RCS asaba abafunze kwemera kugororwa no gukurikiranwaho ibyo bakekwaho kugira ngo babashe kuba basaba kurekurwa by’agateganyo nk’uko biteganywa n’amategeko.

Avuga ko nk’abo bagerageje gutoroka ntawakwirirwa yandika asaba gufungurwa by’agateganyo kubera ko bagaragaje imyitwarire mibi.

Hari hashize igihe kitari kinini undi mufungwa mu bakurikiranyweho kwica umumotari bakamwambura moto atorotse Gereza ya Muhanga ariko aza gufatwa asubizwa muri gereza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nkabo ubundi baba bakwiye kuraswa,kuko nubundi nabo nabicanyi

lg yanditse ku itariki ya: 4-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka