Visi Perezida wa Kenya William Ruto yangiwe kwerekeza muri Uganda

Visi Perezida wa Kenya, William Ruto, yabujijwe kujya mu gihugu cya Uganda mu rugendo rutari urw’akazi yagombaga guhuramo na Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni.

William Ruto yakomeje gutegererea ku kibuga cy'indege ariko abonye gukomeza urugendo rwe byanze asubira ku biro bye
William Ruto yakomeje gutegererea ku kibuga cy’indege ariko abonye gukomeza urugendo rwe byanze asubira ku biro bye

Ikinyamakuru The Citizen cyo muri Kenya dukesha iyi nkuru, cyanditse ko Visi Perezida wa Kenya, William Ruto, yageze ku kibuga cy’indege cya Wilson giherereye i Nairobi ari kumwe n’Abadepite batatu na bo babanza kwangirwa gukomeza urugendo, ariko nyuma baza kwemererwa gusohoka mu gihugu uretse Visi Perezida.

Ibi byabaye mu masaha y’umugoroba ku wa Mbere tariki ya 02 Kanama 2021.

Ibiro bya William Ruto, byatangaje ko urugendo yari agiyemo ari urwe ku giti cye, bitari muri gahunda z’akazi ka Leta, nyamara akaba yabujijwe kujya muri Uganda, asabwa kubanza kwaka uburenganzira urwego rukuriye abakozi ba Leta.
Umuvugizi wa William Ruto, David Mugonyi, yatangaje ko Visi Perezida yageze ku kibuga cy’indege ibisabwa byose biri ku murongo, ariko yimwa uburenganzira bwo kwerekeza aho yari agiye.

Visi Perezida wa Kenya ngo yakomeje gutegerereza aho ku kibuga cy’indege, kuva saa saa munani z’amanywa kugera saa kumi n’imwe n’iminota cumi n’itanu z’umugoroba, abonye gukomeza urugendo rwe bidakunze, ahita asubira ku biro bye i Karen.

Impamvu z’urwo ruzinduko ntizatangajwe, gusa ngo yari inshuro ya kabiri William Ruto yari yerekeje muri Uganda mu gihe cy’ukwezi kumwe.
Amabwiriza ya Minisiteri y’Umutekano mu gihugu cya Kenya avuga ko Visi Perezida yemerewe gukorera ingendo hanze y’Igihugu ariko ahawe uburenganzira na Perezida.

N’ubwo hatazwi icyari kijyanye William Ruto muri Uganda ariko ngo uruzinduko rwe ruheruka muri Nyakanga rwateje ibibazo aho ngo ibinyamakuru byavugaga ko Ruto yabonanye na Museveni kugira ngo Museveni afashe Ruto kumvikana na Perezida Uhuru Kenyatta bityo Kenyatta azafashe Ruto gusimbura Kenyatta ku ntebe ya Perezida.

Gusa ngo hari n’abavuga ko Ruto na Museveni bari bagiye kuganira ku bijyanye n’amahirwe ahari mu bucuruzi bw’ibihugu byombi.

Akimara kwangirwa kujya muri Uganda, Visi Perezida wa Kenya, William Ruto yanditse kuri Twitter ye ati “Tubyihorere, tubiharire Imana.”

Muri Kenya, bivugwa ko William Ruto atarebwa neza na bamwe mu bayobozi cyane Perezida Kenyatta wari waramwijeje ko azamufasha kumusimbura ku butegetsi ariko ngo bikaba bigaragara ko ahubwo Kenyatta ashyigikiye Raila Odinga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka