Abarimu barifuza inguzanyo za mudasobwa

Abarimu barasaba Minisiteri y’Uburezi kubafasha bakabona mudasobwa mu buryo bw’inguzanyo kugira ngo biborohere kwigisha hifashishijwe ikoranabuhanga.

Abarimu barifuza inguzanyo za mudasobwa
Abarimu barifuza inguzanyo za mudasobwa

Mu kiganiro Ed Tech cya Master Card Foundation gitambuka kuri KT Radio, ku wa mbere tariki ya 02 Kanama 2021, uwari uhagarariye abarimu yavuze ko bafite imbogamizi zo kubona mudasobwa bityo yifuza ko bazihabwa bakajya bishyura buhoro buhoro.

Stephen Nuwagaba, umwarimu ku ishuri rya King David Acadeny unasanzwe atanga amasomo mu buryo bw’ikoranabuhanga, yashimiye Leta ko hari byinshi ikora ariko na none hari ikibazo gihuriweho na benshi aho hari abarimu badashobora kwigisha binyuze mu ikoranabuhanga mu gihe hari abatazi gukoresha mudasobwa.

Ati “Covid-19 yaje itunguranye kandi bisaba ko abanyeshuri bakomeza amasomo bari mu ngo iwabo, byasabye abarimu kugira mudasobwa no kumenya kuzikoresha. Ni imbogamizi nini kuko abarimu bamwe ntibazi gukoresha mudasobwa ku buryo gutegura amasomo na byo bigorana”.

Nuwagaba avuga ko izindi mbogamizi zagaragaye ari uko abanyeshuri iyo bari mu ngo bigorana gukurikirana amasomo kuri telefone zabo kuko rimwe na rimwe ababyeyi baba bagiye mu kazi ntibabakurikirane.

Ikindi ni amashuri ngo adafite umuriro w’amashanyarazi ku buryo bitakoroha gukoresha mudasobwa ndetse na mudasobwa nkeya mu mashuri aho abanyeshuri batandatu bashobora gukoresha imwe.

Nuwagaba akaba yifuje ko kugira ngo abarimu bagire ubumenyi kuri mudasobwa bityo binaborohere kwigisha higfashishijwe ikoranabuhanga, bahabwa inguzanyo bakazigurira bakajya bishyura buhoro buhoro.

Yagize ati “Mu mashuri yigenga usanga kenshi nta mudasobwa zihari, mu mashuri ya Leta na ho ntizihagije. Jyewe nkifuza ko Leta yafasha abarimu ikabaha inguzanyo bakajya bishyura gacye gacye, bakabona mudasobwa bityo bikabafasha kuziga no kuzigishirizaho”.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Gaspard Twagirayezu, yavuze ko mu barimu barenga 88,000 abamaze guhabwa mudasobwa barenga 11,000 gusa.

Icyakora ngo mu mashuri abanza ya Leta abayobozi bose bafite mudasobwa cyangwa Tablet ndetse ngo uyu mwaka n’ushize hamaze gutangwa mudasobwa zirenga 8,000.

Mu yisumbuye ngo amashuri 851 afite ibyumba by’ikoranabuhanga (Smart Class rooms) andi mashuri 850 na yo akaba yaramaze gushyirwa kuri murandasi (Internet).

Ati “Si ibikoresho gusa ahubwo turimo gushyira imbaraga mu mahugurwa ku buryo abarimu bamenya gukoresha mudasobwa cyangwa ibyo bikoresho by’ikoranabuhanga, ariko na none banamenye kwigisha babikoresheje”.

Yavuze ko Covid-19 yaberetse ko bagomba gushyiramo imbaraga cyane kugira ngo umunyeshuri atigira ku ishuri gusa ahubwo no mu rugo abe yabasha kuhigira.

Na ho ku bijyanye n’inguzanyo ku barimu kugira ngo babashe kwigurira mudasobwa yavuze ko icyo kibazo kizwi ndetse kirimo kwigwaho.

Yagize ati “Ni ikibazo dukomeza kugenda twiga dukoranye n’izindi nzego zose zibishinzwe kugira ngo tube twashaka uburyo buboneye bwo kugira ngo izo mudasobwa zibe zaboneka. Igitekerezo atanze na cyo ni cyiza, tuzakomeza tubiganireho turebe ko izo mudasobwa cyangwa Tablet zagenda ziboneka ku bwinshi no mu buryo bworoshye”.

ADVERTISEMENT
rkad1
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka