Musanze: Batangiye amashuri biyemeza gukaza ingamba zo kwirinda Covid-19

Abanyeshuri bo mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza n’ay’incuke, kuva kuri uyu wa Mbere tariki 2 Kanama 2021, batangiye igihembwe cya gatatu cy’umwaka w’amashuri wa 2020-2021, bakaba biyemeje gukaza ingamba zo kwirinda Covid-19.

Abana bapimwaga umuriro
Abana bapimwaga umuriro

Ni nyuma y’itangazo Minisiteri y’Uburezi iheruka gushyira ahagaragara tariki 31 Nyakanga 2021, ibimenyesha abaturarwanda, abafatanyabikorwa mu burezi, ababyeyi, abayobozi b’ibigo by’amashuri.

Mu bigo by’amashuri, byaba ibya Leta n’ibyigenga byo mu Karere ka Musanze Kigali today yabashije kugeramo, ku munsi wa mbere wo gutangira amasomo y’igihembwe cya gatatu; yasanze abanyeshuri batangiye amasomo, bijyanye n’ingamba zo kwirinda ikwirakwizwa rya Covid-19.

Buri munyeshuri wese winjiraga mu kigo yigamo, yabanzaga kugana aho agomba gukarabira intoki n’amazi meza n’isabuni hateganyijwe, agapimwa umuriro ari na ko ababishinzwe basuzuma niba yambaye neza agapfukamunwa, akabona kwinjira mu ishuri, akicara mu buryo buhanye intera na mugenzi we.

Muri buri shuri, umurezi yabanzaga gufata akanya akibutsa abanyeshuri ibyo basabwa mu kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19. Bagaruka ku kuntu biteguye gufasha abana b’abanyeshuri mu myigire yabo, ari na ko babifatanya no kwirinda Covid-19 muri iki gihembwe kigiye kumara igihe gito ugereranyije n’ibindi bihembwe, bamwe mu barezi bashimangiye ko barimo gukora iyo bwabaga ngo kizarangire neza.

Ingamba zo gukaraba intoki n'amazi meza n'isabuni mu bigo by'amashuri, ni zimwe mu bifasha kwirinda ikwirakwizwa rya Covid-19
Ingamba zo gukaraba intoki n’amazi meza n’isabuni mu bigo by’amashuri, ni zimwe mu bifasha kwirinda ikwirakwizwa rya Covid-19

Kampira Brigitte, Umurezi ku kigo cy’amashuri abanza ya Fatima, giherereye mu Karere ka Musanze, yavuze ko bagiye gukora cyane.

Ati “Birumvikana ko ari igihembwe kizamara igihe gito, ariko tuzagerageza kucyitwaramo neza, twirinda ko hagira umwanya na muto dutakaza. Bishaka kuvuga ko, abarezi n’abana b’abanyeshuri bidusaba gukora cyane tudasiba, kandi gahunda zose z’amasomo zikajyana no gukorera ku gihe. N’ubwo amasomo yari kuzigishwa mu gihe cy’amezi atatu tugiye kuyigisha mu gihe cy’ukwezi kumwe; birumvikana ko ari urugamba rutoroshye turiho, kandi rudusaba gukora uko dushoboye, mu rwego rwo gushimangira ya ntego nziza igihugu cyacu kidutoza, yo kwishakamo ibisubizo”.

Mujyanama Ignace uyobora Ikigo cy’amashuri abanza ya Fatima, ahamya ko bagomba gukora iyo bwabaga barinda abana muri iki gihe bagiye kumara biga.

Yagize ati “Turimo gukora uko dushoboye dushyira imbaraga mu bwirinzi, dukurikirana niba bubahiriza za ngamba zose zo kwirinda Covid-19 no kureba niba hari aho yateshutse mu kuzubahiriza, tukazimwibutsa. Ibyo tubifashwamo n’itsinda ry’abarimu basimburana mu gukurikirana neza niba buri mwana yambaye neza agapfukamunwa, yaba yakibagiwe aho kumusubizayo, tukamuha ako twateganyije ku ishuri”.

Yongera ati “Ikindi ni ugukurikirana ko abana bakaraba neza bakoresheje amazi meza n’isabuni, gupima no kwandika ibipimo umunyeshuri yagaragaje, ku buryo bidufasha gukurikirana umunsi ku wundi uko umwana ahagaze. Ibi ni na byo tugiye kurushaho gushyiramo imbaraga muri iki gihe kidasanzwe cyo kwiga amasomo bijyana no kubarinda Covid-19”.

Abanyeshuri babanzaga kwibutswa amabwiriza yo kwirinda Covid-19
Abanyeshuri babanzaga kwibutswa amabwiriza yo kwirinda Covid-19

MINEDUC iherutse kwibutsa ibigo by’amashuri ko mu gihe abana bakurikirana amasomo, bijyana no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo Covid-19 nk’uko yashyizweho n’inzego z’ubuzima, no kurushaho gukorana bya hafi n’inzego harimo urw’abakorerabushake zishinzwe gukurikiranira hafi uko amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo yubahirizwa.

Mu bigo bitandukanye abana b'abanyeshuri bari bacyereye gutangira igihembwe cya gatatu
Mu bigo bitandukanye abana b’abanyeshuri bari bacyereye gutangira igihembwe cya gatatu
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka