Kigali: Abantu 25 bafatiwe mu birori barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

Abantu 25 barimo abanyarwenya babiri bafatiwe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali bari mu birori barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Bafashwe ku mugoroba tariki 31 Nyakanga 2021 bafatirwa mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Gasabo. Muri bo, 19 bafatiwe mu Murenge wa Kimironko, mu gihe abandi 6 bafatiwe mu Murenge wa Kacyiru.

Ubwo Polisi yabageragaho, abafatiwe mu Murenge wa Kimironko bari mu birori bari batumiwemo n’uwitwa Charles Muzahura wari wabatumiye kugira ngo yerekane umukunzi we bateganya kubana, batandatu muri bo bakaba barasanzwe muri pisine (Swimming pool) barimo koga mu gihe bagenzi babo 13 bari bateje urusaku bacuranga imiziki ndetse barimo no kunywa inzoga.

Abandi 6 bafatiwe mu Murenge wa Kacyiru mu rugo rw’uwitwa Rwandarushya Aimable uzwi nka Nameless bari mu birori byo kwishimira ko igitangazamakuru cy’uyu Rwandarushya cyujuje umubare w’abantu miliyoni bagikurikira.

Umunyarwenya Niyonkuru Clinton uzwi nka Zaba Missed Call, yemera ko bakoze amakosa kandi bagakwiye kuba babera abandi urugero.

Ati “Twagakwiye kuba tubera urugero abandi, ariko twabirenzeho, turasaba imbabazi abafana bacu n’abakunzi ba comedy muri rusange kandi tunabasaba kutadohoka bagakomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda covid-19”.

Mugenzi we witwa Kwizera Martin uzwi nka Afande, avuga ko n’ubwo aho bafatiwe ari ho basanzwe baba ariko kuba hari hatumiwe abandi byatumye barenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Ati “Twakuyemo isomo rikomeye rigiye gutuma turushaho kwirinda kandi tunakangurira buri wese kwirinda Covid-19”.

Polisi ivuga ko itazihanganira abarenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19
Polisi ivuga ko itazihanganira abarenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

Umuvugizi wa Polisi wungirije, Chief Superintendent of Police (CSP) Sendahangarwa Africa Apollo, avuga ko Polisi ishinzwe kurinda abantu kandi ari bazima ari na ho yahereye yemeza ko abarenga ku mabwiriza batazihanganirwa.

Ati “Polisi ishinzwe kurinda abantu n’ibyabo kandi abo bantu bagomba kuba ari bazima, abantu nka bariya barimo gushaka gutiza umurindi ikwirakwira rya Covid-19 ntabwo bazihanganirwa. Ntabwo ari ikibazo cy’ibihano bahabwa ahubwo abantu bumve ko iki cyorezo cyica yaba umuto cyangwa umukuru, uwo cyitishe kiramuzahaza”.

Uretse aba banyarwenya, ku wa Gatanu tariki 30 Nyakanga 2021, Polisi yerekanye abahanzi barimo Ruhumuriza James uzwi nka King James, K8 Kavuyo, hamwe na Uwimbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo wamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga bafatiwe mu Karere ka Rutsiro bakurikiranyweho kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Abafatiwe muri Kimironko i Kibagabaga ni uku byari byifashe

Bamwe bari muri iyi pisine
Bamwe bari muri iyi pisine

Reba ibindi kuri iyi nkuru muri iyi Video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bari bashyizemo intera ariko da!Erega igihe inganda zikitugemurira byeri muri Quartier bizagorana kubahiriza iri bwiriza!Nibazihagarikeho gato.Covid igabanuke!

Alias yanditse ku itariki ya: 1-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka