Guhera mu cyumweru gitaha turatangira gukingira abantu benshi - Dr. Mpunga

Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko mu cyumweru gitaha mu Mujyi wa Kigali hagiye gushyirwaho site cyangwa se ahantu hihariye hazajya hakingirirwa Covid-19 kugira ngo abantu barusheho kugira ubwirinzi buhagije.

Kuva mu kwezi kwa Werurwe muri uyu mwaka nibwo gahunda yo gukingira Covid-19 yatangiye mu Rwanda, aho byagendaga bikorerwa mu bice bitandukanye by’igihugu hamwe n’Umujyi wa Kigali bigakorwa bikurikije uko inkingo zagendaga ziboneka hibandwa ku byiciro by’abantu bazahazwa n’indwara, abakuze n’abakora mu mirimo ituma bahura n’abarwayi benshi nk’abakozi bo kwa muganga n’inzego z’umutekano.

Mu kiganiro yagiranye na RBA, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Mpunga Tharcisse, yavuze ko bateganya kubona inkingo zihagije.

Ati “Muri iyi minsi turateganya kubona inkingo zihagije, ntabwo zahaza Abanyarwanda bose ariko nibura zizadufasha gukingira abantu batari bacyeya muri uku kwezi kwa munani n’ukwa cyenda. Guhera mu cyumweru gitaha rero turatangira gukingira abantu benshi ariko cyane cyane twibanda mu Mujyi wa Kigali kuko ni ho twagumye tubona ubwandu bwinshi cyane bwihariye”.

Dr. Mpunga avuga ko n’ubundi bazagenda bakingira mu byiciro byihariye birimo abakuze, n’abakora ubucuruzi butandukanye gusa ngo abantu bose ntabwo bazajya bazira rimwe kuko bazajya bamenyeshwa igihe bazaboneraho urukingo.

Dr. Mpunga avuga ko gahunda zo gukingira zizakomeza gukorerwa ku bigo nderabuzima n’amavuriro.

Ati “Izo gahunda zo gukingira zizakomeza nko ku bigo nderabuzima n’amavuriro ariko noneho tugiye gushyiraho na site zihariye Gikondo na Camp Kigali zizatangira mu cyumweru gitaha nko ku wa Kabiri, gutangira gukingira abantu ku buryo bwihuse, kugira ngo tugabanye ubwandu n’abantu bashobore kugira ubwirinzi buhagije”.

Minisiteri y’Ubuzima irakomeza gushishikariza abaturarwanda bose kurushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, kugira ngo imibare ntikomeze kuzamuka kuko hari bimwe mu bice byari muri Guma mu Rugo imibare ihagaze neza bari munsi ya 3% ariko ngo n’abandi bafite imibare iri hejuru ni umwanya wo kugira ngo bafashe kugira ngo igabanuke.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka