Umuhanda Kigali-Huye wangiritse bibangamira abawukoresha

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buratangaza ko umuhanda Kigali-Huye wangiritse wari utaraba nyabagendwa ku gicamunsi cyo ku wa 30 Werurwe 2022.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr. Nahayo Sylvère, yabwiye Kigali Today ko umuyoboro w’amazi menshi unyura munsi y’umuhanda hagati y’igice kiva mu isantere ya Ruyenzi ugera ku isoko rya Bishenyi wangiritse.

Umuhanda wangiritse imodoka zishakirwa ahandi zinyura ariko na ho hakaba hagoranye
Umuhanda wangiritse imodoka zishakirwa ahandi zinyura ariko na ho hakaba hagoranye

Dr. Nahayo asaba abakoresha inzira nshya zashyizweho by’agateganyo kwihanganirana kugira ngo hirindwe umubyigano ushobora guterwa no kuba hari abatemera gutegereza kwemererwa kugeda cyangwa abashaka kunyura ku bandi.

Itangazo Polisi y’Igihugu yashyize kuri Twitter, mu masaha ya saa munani ku wa 30 Werurwe 2022, ryavugaga ko umuhanda Kigali-Huye wangirikiye hagati y’isantere ya Ruyenzi n’isoko rya Bishenyi ukaba utari nyabagendwa muri ayo masaha.

Polisi y’Igihugu yari yasabye abakoresha umuhanda bava Kigali-Huye gukoresha umuhanda Kigali-Ruyenzi-Nkoto, naho abava Huye berekeza Kigali bagakoresha umuhanda Nkoto-Gihara-Ruyenzi.

Amafoto yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umuyoboro munini w’amazi unyura munsi ya kaburimbo wangijwe n’imvura ku buryo umuhanda usa n’uwatangiye kurigita kuko munsi hacitsemo icyobo kinini.

Ayo makuru aranemwezwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr.Sylvere Nahayo, ko bahageze bagasanga umuhanda watangiye gutenguka kubera ko uwo muyoboro wangijwe n’amazi y’imvura ku bwirohero ugana mu gishanga.

Umuhanda watangiye kwangirikira mu muyoboro w'amazi uri munsi y'umuhanda
Umuhanda watangiye kwangirikira mu muyoboro w’amazi uri munsi y’umuhanda

Agira ati, “Ikibazo ntabwo cyari kimaze igihe kuko mbere yaho twari twahageze n’izindi nzego tukareba tugasanga umuyoboro watangiye kwangizwa n’imvura nyinshi iherutse kugwa, ariko ikibazo cyagaragaye cyane ku wa Gatatu tariki 30 Werurwe nabwo imvura igwa kuko ari bwo hatangiye gutenguka”.

Dr. Nahayo avuga ko nta gisubizo kirambye yahita atanga ku kuba umuhanda wakongera kuba nyabagendwa vuba, kuko inzego zishinzwe iby’imyubakire y’imihanda zigomba kubanza kwiga uko umuhanda wasanwa ku buryo burambye.

Avuga ko abakoresha uwo muhanda bakomeza gukurikiza amabwiriza yatanzwe na Polisi y’Igihugu kugira ngo hirindwe ibibazo byo kugenderana, ari naho ahera asaba abatwara ibinyabiziga kwihanganirana.

Agira ati, “Abashoferi turabasaba kwihanganirana bagakoresha inzira ihari n’ubwo ari ntoya, ubu hari uruvunganzoka rw’imodoka kuko inzira ari nto ugereranyije n’uko iyakoreshwaga yanganaga, ni yo mpamvu dusaba abantu kwihanganirana kugira ngo babe babasha kugenderana”.

Dr. Nahayo avuga ko imodoka nini zipakira imizigo zishobora kugorana mu mayira yashyizweho, ariko ko bakomeza kureba uko inzira ihari isaranganywa abakeneye kugenda bose bagahabwa umwanya.

Ku kijyanye no kuba hakwiye kubakwa indi mihanda yafasha igihe umuhanda umwe ugize ikibazo, Dr. Nahayo avuga ko ibyo bikwiye kandi ko bakomeza kureba uko byakemuka kuko bigaragara ko ikibazo cyabaye cyabangamiye ubwikorezi bwo ku butaka.

Amazi yatangiye gutengura umuhanda ahereye ku muyoboro usohora amazi
Amazi yatangiye gutengura umuhanda ahereye ku muyoboro usohora amazi

Abavaga mu mujyi wa Kigali bahanyuze mu masaha ya saa kumi n’imwe zo ku mugoroba bavuga ko batambutse imodoka zimwe zikabanza guhagarara izindi zigahita ku rundi ruhande bakagenda bazisimburanya, ariko imihanda yavuzwe yifashishwa na yo ngo yageze aho iranyerera kubera imvura yiriwe igwa bituma imodoka kugeza ku mugoroba wo ku wa Gatatu bitari byoroshye kugenda.

Hari abandi bavugaga ko bavuye i Kigali n’imodoka zahagurutse saa kumi n’ebyiri z’umugoroba berekeza i Muhanga, ariko bakaba bagejeje saa yine z’ijoro bakiri muri Bishenyi. Icyakora baje kubasha gukomeza baragenda bagera i Muhanga ahagana saa sita z’ijoro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Niharebwe ukuntu bakora umuhanda byihuse kuko kunyura munzira nshya biri kugorana kdi bashake uburyo burambye kuburyo nihongera kubaho ikibazo bitazongera kuba gutya, kdi si amajyepgo gusa ni muntara zose z’Urwanda usanga umuhanda uba Ari umwe gusa.njyewe mboba leta ukwiye gushyiramo izindi mbaraga zidasanzwe mukubaka imihanda yo muntara.

Injiji yanditse ku itariki ya: 1-04-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka