Ibibazo byagaragaye mu guca imanza birimo gushakirwa ibisubizo birambye

Ubuyobozi bukuru bw’Urukiko rw’Ikirenga buravuga ko ibibazo byagaragaye mu micire y’imanza birimo kuvugutirwa umuti, kugira ngo bizafashe mu gutuma imanza zirushaho gucibwa neza hatangwa ubutabera bwuzuye ku baturarwanda.

Dr. Faustin Ntezilyayo, Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga
Dr. Faustin Ntezilyayo, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga

Byatangarijwe mu mahugurwa y’iminsi itatu, ahurije hamwe abacamanza b’Urukiko rw’Ikirenga n’ab’urw’Ubujurire, yatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Werurwe 2022, hagamijwe kugira ngo baganire ku bibazo byagiye bigaragara mu micire y’imanza, banumvikane neza ku mirongo migari igomba kugenderwaho, nk’inkiko zikuriye izindi mu Rwanda.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr. Faustin Ntezilyayo, avuga ko hari ibibazo byagiye bigaragara mu micire y’imanza, ari nabyo bagomba kwibandaho, kugira ngo bazashobore gutanga ubutabera ku baturarwanda.

Ati “Nk’urugero nabaha, ni nk’ibabazo bifitanye isano n’imanza zo gusubirishamo ku mpamvu z’akarengane, ni ibibazo bikunda kuzamo bituruka ku baburanyi, uburyo bumva ibyo gusubirishamo imanza ku mpamvu z’akarengane, noneho ugasanga babivanga no kujurira ku buryo bw’ubujurire busanzwe”.

Akomeza agira ati “Ikaba ariyo mpamvu natwe ubwacu abacamanza b’inkiko zikuriye izindi, tugomba kubyumva kimwe, kugira ngo dushobore gutanga ubutabera, ni ibibazo birimo twagiye tubona. Itegeko ryagiyeho muri 2018, ibibazo byagiye bigaragaramo kugira ngo tunabirebe tubicoce, tubibonere ibisubizo”.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, avuga ko ibibazo by’imanza zagiye zitinda mu bujurire, cyangwa izindi zitinda kurangizwa, ari ibibazo bibahangayikishije.

Ati “Icyo ni ikibazo kituraje inshinga mu rwego rw’ubucamanza, twagiye tukigarukaho no mu minsi ishize. Icyo turimo gukora ubu ni ukugira ngo muri gahunda twatangiye muri uku kwezi, yo gushyiraho abacamanza bakorera ku masezerano, cyane cyane mu nkiko z’ibanze no mu nkiko zisumbuye, kugira ngo dushobore kureba ko izo manza zakwihuta”.

Akomeza agira ati “Ikibazo gihari ni icy’amikoro, kuko imanza zinjira ari nyinshi cyane ziruta ubushobozi bw’abacamanza bashobora kuzica. Niyo mpamvu twifashishije abo bakorera amasezerano, ariko turimo kureba n’abandi kubera ko imanza ni nyinshi”.

Mu rwego rwo kwirinda gutinza imanza mu rukiko rw’Ubujurire, ngo hari ibiganiro barimo gukorana n’izindi nzego, kugira ngo hashakwe ibindi bisubizo, kubera bitaboneka mu manza gusa, ahubwo harimo no gutuma zitaba nyinshi mu nkiko, ku buryo ibintu bishobora gukumirwa mbere y’uko biba imanza.

Visi Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire, Agnes Nyirandabaruta Murorunkwere, avuga ko umwiherero batangiye ugiye kubafasha guhuza imyumvire.

Ati “Icyo uyu mwiherero udufasha ni uguhuza imyumvire mu mategeko no mu buryo tuyasesengura, no kugira ngo mu byemezo dufata mu manza duca, hatabaho kubusanya mu myumvire, tukagira umurongo umwe ngenderwaho mu manza duca, cyane cyane izisubirwamo ku mpamvu z’akarengane”.

Kuba umuntu ari umucamanza ngo ntibikuraho ko ashobora kwibeshya bigatuma aca urubanza uko abyumva, cyangwa akurikije uko umuburanyi yaburanye nk’uko Nyirandabaruta abisobanura.

Ati “Abantu n’abantu, abacamanza bazica bakurikije amategeko, ariko umucamanza ashobora nawe kwibeshya, akaba yagira uko yumva itegeko, cyangwa uburyo yumva uko umuburanyi abivuze, wenda mu buryo butari bwo agacikwa, nawe n’umuntu. Itegeko ryateganyije ko mu gihe bigaragaye urwo rubanza rushobora kuba rwasubirwamo, kugira ngo umuntu atarengana”.

Biteganyijwe ko muri ayo mahugurwa hazatangwa ibiganiro yaba iby’abacamanza basanzwe bakora muri izo nkiko zombi, cyangwa iby’abandi bafite ubunararibonye bazaturuka mu bihugu bya Afurika y’Epfo hamwe na Tanzania.

Abacamanza bo mu rukiko rw’Ikirenga n’abo m’urw’Ubujurire bitabiriye ayo mahugurwa ni 35, gusa ngo ibyo bazayigiramo bizagezwa no ku bandi.

Ubusanzwe aya mahugurwa ni ngarukamwaka, kuri ubu akaba afite insanganyamatsiko igira iti “Isobanurampamo ry’Itegeko Nshinga n’andi mategeko: Uburyo buboneye bwo gutegura ingingo z’amategeko no gushingira ku byemezo by’inkiko (Imanza zaciwe)”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka