Abasoje amasomo muri East African University Rwanda basabwe gukoresha neza ubumenyi bahawe

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yasabye abanyeshuri basoje amasomo muri Kaminuza ya East African University Rwanda, gukoresha neza ubumenyi bahawe, umuhate n’umurava wo kwihangira umurimo kugira ngo biteze imbere n’imiryango yabo, n’Igihugu muri rusange.

Abanyeshuri barangije ngo biteguye kwihangira umurimo
Abanyeshuri barangije ngo biteguye kwihangira umurimo

Yabibasabye kuri uyu wa Kane tariki ya 31 Werurwe 2022, ubwo abanyeshuri 251 basozaga amasomo y’ikiciro cya kabiri cya kaminuza.

Umuyobozi wa Kaminuza ya East African University Rwanda, Dr. Kitambara Marcelin, avuga ko uyu mwaka w’amasomo wagoranye cyane kubera icyorezo cya Covid-19, ariko kubera ubufasha bwa Minisiteri y’Uburezi babashije kwigisha hifashishijwe ikoranabuhanga.

Avuga ko bishimira ko babashije gusoza neza kandi bakaba bashyize abanyeshuri ku isoko ry’umurimo, kandi bizera ko bafite ubumenyi buhagije.

Ati “Dushyize hanze umusaruro wacu kandi turizera ko abazajya mu kazi bazagaragaza isura nziza kuri Kaminuza, ku barezi ndetse nabo ubwabo.”

Banki ya Kigali yahembye abanyeshuri babiri bahize abandi buri wese akaba yahembwe Miliyoni imwe
Banki ya Kigali yahembye abanyeshuri babiri bahize abandi buri wese akaba yahembwe Miliyoni imwe

Maombi Anitha, umunyeshuri wahize abandi, yanahembwe na Banki ya Kigali miliyoni imwe y’Amafaranga y’u Rwanda. Yavuze ko iki gihembo yahawe kigiye kumufasha kwagura imishinga ye ijyanye n’ubwiza.

Agira ati “N’ubundi nigaga ibijyanye n’ubugeni kandi ndumva n’ibyo nkora ari ubugeni, kuko ngira abantu beza (Make Up), aya mafaranga rero ntakindi ni ukwagura umushinga wanjye kuko jye sinzajya gusaba akazi.”

Umwe mu babyeyi, Violet Mukarubibi, avuga ko yanejejwe n’uko abana babo babashije gusoza amasomo mu gihe bitari byoroshye mu kubashakira ibikenewe byose.

Anyomoza abavuga ko impamyabumenyi y’umukobwa ari umugabo, kuko nawe ubwe yari afite akazi mbere yo kumushaka.

Mu batsinze neza harimo n'abahawe telefone zigezweho
Mu batsinze neza harimo n’abahawe telefone zigezweho

Icyakora ngo kuba habaho kumvikana umugabo akaba ariwe ukora wenyine agatunga umuryango, yaba ari amahitamo yabo bombi nk’umuryango.

Ati “Diplome y’umukobwa si umugabo nanjye narize ikiganga nshaka mfite akazi, nabo bariga ngo bazatunge imiryango yabo. Ariko nibahitamo ko umugabo ariwe uzakora wenyine agatunga urugo ayo ni amahitamo yabo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen, ashima East African University ku musanzu itanga wo guha Abanyarwanda ubumenyi, by’umwihariko kuba amasomo atangwa harimo ajyanye no kwihangira imirimo.

Yasabye abanyeshuri basoje amasomo gukoresha neza ubumenyi bahawe, kugira umuhate n’umurava wo kwihangira umurimo, kugira ngo biteze imbere n’imiryango yabo n’Igihugu muri rusange.

Ababyeyi bari baje gushyigikira abana babo
Ababyeyi bari baje gushyigikira abana babo

Agira ati “Ni ugukoresha neza ubumenyi bahawe, bagakoresha umuhate, umurava wo kugira ngo umuntu abone icyo akora, ari ukwiteza imbere, ari uguteza imbere imiryango yabo no gukorera Igihugu kuko nacyo kibakeneye.”

Abasoje bigaga mu mashami ane, ku nshuro ya gatatu uyu muhango ubayeho, 65% mu basoje bari igitsina gore.

East African University Rwanda yatangiye mu mwaka wa 2015 ikorera mu Karere ka Nyagatare, gusa ubu ikaba yarafungiye n’irindi shami mu mujyi wa Kigali. Kuri ubu irigwamo n’abanyeshuri 1000 mu mashimi atandukanye.

Ibirori byabanjirijwe n'akarasisi
Ibirori byabanjirijwe n’akarasisi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka