Abashoramari baturutse mu Bubiligi biyemeje kwagurira ibikorwa byabo mu Rwanda

Nyuma y’ibiganiro bagiranye n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), bamwe mu bashoramari bari mu Rwanda baturutse mu Bubiligi, bavuga ko u Rwanda ari igihugu cyiza cyorohereza abashoramari ndetse ko biteguye gushora imari yabo mu bijyanye n’ubwubatsi bugezweho.

Biyemeje kwagurira ibikorwa byabo mu Rwanda
Biyemeje kwagurira ibikorwa byabo mu Rwanda

Umuyobozi w’umusigire w’ishami rishinzwe gukurura ishoramari muri RDB, Kajangwe Adelin, avuga ko iyo abanyamahanga basuye u Rwanda bihutira kubashishikariza no kubasobanurira amahirwe ahari mu gushora imari mu Rwanda, berekwa isoko rihari ndetse no mu karere.

Ati “Iyo haje abakerarugendo mu gihugu cyacu, icyo dukora twihutira kubereka amahirwe y’ishoramari ari mu gihugu. N’aba rero twabasobanuriye uko ubucuruzi bukorwa, uburyo u Rwanda ari igihugu cyiza cyo gushoramo imari, cyane ko hari isoko mu gihugu no mu karere muri rusange. Twanaberetse imishinga iri mu nzego zitandukanye babarizwamo zirimo Ikoranabuhanga, Inganda, Ubuvuzi, Ubwubatsi, Ibidukikije, Ubuhinzi, Ubukerarugendo n’izindi.”

Kajangwe avuga ko mu biganiro bagize hari abashoramari bamwe bamaze kugaragaza ubushake bwo gukorera mu Rwanda.

Ati “Aba bashoramari bari mu rwanda kuva tariki 25 kugeza 31 Werurwe 2022, hari abo twamaze kuganira mu buryo bwihariye, kandi ibiganiro byabaye byiza. Hari abamaze kwemeza ko bazaza gushora mu nganda bagakora ibikoresho twajyaga dukura hanze, ahubwo bigakorerwa hano imbere mu gihugu, ndetse ahubwo tukabishyira no ku isoko mpuzamahanga. Ibyo bikoresho birimo amasabune, ibikenerwa mu mahoteli, ibikoresho by’inyongerabwiza (makeup). Harimo kandi n’abo mu nzego z’ubuvuzi n’ibindi”.

Viviane Kamy na Madeleine EBA bagaragaje ko bazashora imari mu Rwanda
Viviane Kamy na Madeleine EBA bagaragaje ko bazashora imari mu Rwanda

Kamy Viviane na Madeleine bo muri Cameroon, baturutse muri Sosiyete ya îLE PHYSALIS ikora ibirimo amavuta yo kwisiga n’ibindi by’isuku y’umubiri (Cosmetics), bavuga ko bifuza gutangiza uruganda rukora ibyo bikoresho mu Rwanda.

Kamy ati “U Rwanda twanejejwe n’uko ari igihugu cy’umutekano kandi uri mubyo twifuzaga mu gutangiza uruganda rukora ibikoresho by’isuku. Mu bijyanye n’Ubukungu bw’u Rwanda nabwo buhagaze neza, ikindi kandi gushora muri iki gihugu uba ufite isoko rihagije cyane kuko ruri mu karere ka Afurika ndetse karimo kugenda kaguka. Ibyo ni ibintu bireshya abashoramari ariko by’umwihariko natwe turimo”.

Yongeraho ko nyuma yo gusura ibice bitandukanye bagiye gushaka aho bazashyira uruganda.

Ati “Turimo kwiga uko twatangiza uruganda kandi mu buryo butangiza ibidukikije. Kuba ubukerarugendo buza mu bizamura ubukungu bw’u Rwanda byerekana ko ibyo tuzakora bizafasha kuzamura urwego rw’amahoteli. Dushobora gukora ibikoresho bimwe na bimwe bitumizwa mu mahanga. Rero ubwo twamaze kubona ikibanza cyo kubakamo uruganda, cyane cyane mu Bugesera niho twashimye, tuzohereza inzobere mu by’ubukungu zizaze kureba uburyo umushinga wakorwa”.

Muri abo bashoramari baturutse mu Bubiligi harimo Umunyarwanda wakuriye muri icyo gihugu witwa Ikuzo Audace, avuga ko bahisemo u Rwanda kuko rworohereza abashoramari, kuba rufite isoko rinini ndetse akanakururwa no kuba u Rwanda ari igihugu avukamo.

Ikuzo waje ahagarariye ikigo ‘Metigla’ gicuruza ibikoresho by’ubwubatsi, yavuze ko ibiganiro bagiranye na RDB bibereka amahirwe nyayo kandi meza ari mu Rwanda, mu gukurura no korohereza ishoramari.

At “U Rwanda rufite isoko rinini kuko ruri mu miryango irimo uwa Afurika y’Iburasirazuba, ndetse iryo soko rikaba rikomeje kwaguka cyane kuko RDC nayo yamaze kwiyongeraho. Mu by’ukuri nejejejwe no kuba naraje mu gihugu mvukamo cyagutse cyane, ubu nkaba mfite gahunda yo gusura agace kahariwe inganda ngo ndebe niba natwe twakorerayo."

Adelin Kajangwe, umukozi wa RDB
Adelin Kajangwe, umukozi wa RDB

Kajangwe avuga ko ari igikorwa cyateguwe na RDB ifatanyije na Ambasade y’u Bubiligi mu Rwanda n’izindi nzego zitandukanye, zishishikariza abashoramari baho gukorera no mu yandi masoko.

Aho harimo Urwego rw’abikorera mu Rwanda (PSF), Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda na Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, kugira ngo basobanukirwe amahirwe ahari mu gushora imari mu Rwanda ndetse ko babyitezeho umusaruro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka