Sudani y’Epfo: Abapolisi n’abasirikare b’u Rwanda batanze ubuvuzi ku bavanywe mu byabo n’intambara

Itsinda ry’abaganga b’abapolisi n’abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), mu ntara ya Upper Nile mu gace ka Malakal, batangije ibikorwa byo kuvura ku buntu impunzi zavanywe mu byabo n’intambara.

Ni ibikorwa byatangiye ku wa Mbere tariki ya 28 Werurwe 2022, bihuje itsinda ry’abapolisi (Rwanda Formed Police Unit /RWAFPU-1) na batayo y’abasirikare b’u Rwanda nabo bakorera muri ako gace, bafatanyije n’imiryango mpuzamahanga yita ku kiremwa muntu mu bukangurambaga batangije bwo kurwanya indwara zitandura.

Umuyobozi w’itsinda ry’abapolisi ba RWAFPU-1, CSP Faustin Kalimba, yavuze ko icyo gikorwa kizamara iminsi ine kikaba ari kimwe mu bikorwa byo guteza imbere imibereho myiza, no kurengera abasiviri bavanywe mu byabo n’intambara yabaye muri icyo gihugu.

Ku munsi wa mbere abaganga bavuye abantu 177, bakaba baribanze ku bantu barwaye indwara ya Diyabete ndetse n’ umuvuduko w’amaraso, nk’uko urubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda rubitangaza.

CSP Kalimba avuga ko mu bo bavura, abo basanze barembye cyane babohereza ku rwego rwisumbuye (UN Level II Clinic), kugira ngo bahabwe ubufasha bwisumbuye, abandi na bo bagahabwa inama z’uko bajya bisuzumisha kenshi bakareba uko ubuzima bwabo buhagaze, kugira ngo barusheho kubusigasira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka