Kirehe: Uwatekaga Kanyanga ubu ni umuhinzi ntangarugero

Maniragaba Jean Bosco wo mu Mudugudu wa Nkoyoyo, Akagari ka Bisega, Umurenge wa Mushikiri, Akarere ka Kirehe avuga ko yahoranye urutoki rwiganjemo ibitoki byengwamo inzoga agateka kanyanga ariko gutera imbere biranga. Nyuma yo kumvira inama z’ubuyobozi, Maniragaba avuga ko yatangiye guhinga insina z’inyamunyu ubu akaba abona umusaruro w’ibihumbi 300 mu byumweru bitatu.

Maniragaba Jean Bosco
Maniragaba Jean Bosco

Maniragaba avuga ko mbere yahingaga insina ariko umusaruro wazo ukaba muke, agahitamo kwitekera kanyanga, ariko nyuma yo kumva inama z’ubuyobozi no kubona ko nta nyungu akura muri kanyanga yahisemo gutera insina zimuha umusaruro w’ibitoki ushimishije.

Ati “Duteka za kanyanga kubera ko icyo gihe, yego barazitubuzaga ariko tukabikora rwihishwa ariko haje gahunda yo kuvugurura urutoki, twarabikoze ndetse tubona ko ibintu bya kanyanga nta nyungu bifite ahubwo harimo igifungo, duhitamo kubivamo.”

Avuga ko ubuyobozi bwabafashije kubona insina z’injagi ndetse bigishwa no gukorera urutoki insina zengwamo inzoga barazica ku buryo ubu abona toni ebyiri mu byumweru bitatu gusa.

Agira ati “Mu rutoki rwanjye namwe murareba nta gitoki kiri munsi y’ibiro 50 ku buryo iyo igihe cyagenze neza mbona ibihumbi 300 mu byumweru bitatu. Simfite amafaranga menshi kuri konti ariko mba mu bimina, ndashaka kubaka inzu ijyanye n’igihe ndetse naguzemo ubutaka ubu harimo imibyare y’amashashi rungana na hegitari imwe n’igice.”

Maniragaba avuga ko akoresha abakozi 10 bahoraho ahemba amafaranga 1,000 ya buri munsi.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, avuga ko mu Karere hari amakoperative y’abahinzi b’urutoki akomeye ku buryo barimo gukorana na yo mu rwego rwo kongerera agaciro ibitoki.

Kugeza ubu ngo amakoperative atatu ari mu nyigo yo gukora inzoga mu bitoki ku buryo Akarere karimo kubashakira abafatanyabikorwa bazabafasha mu gutuma bagira inganda zikora neza.

Ati “Hari amakoperative ari mu nyigo zo gukora inzoga zituruka ku bitoki atari urwagwa ariko zishobora gufungwa mu macupa zikamara igihe kandi zikuzuza ibipimo bisabwa ku isoko ry’u Rwanda na Mpuzamahanga, nk’Akarere tuzakomeza kubafasha muri izo nyigo bakora no kubashakira abandi babafasha kugira ngo izo nganda zishobore gukora.”

Avuga ko uretse inganda zikora inzoga hari n’amakoperative arimo kwiga uko yagira ibindi bintu akora mu bitoki ariko ngo birakigwaho niba byakumishwa bikaba byaribwa igihe umuntu abishakiye.

Akarere ka Kirehe kazwiho ubuhinzi bw’urutoki ndetse n’umusaruro mwinshi, cyane mu mirenge ya Mushikiri, Musaza, Gatore na Gahara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka