Abanyamategeko ba Leta barasabwa kwibanda ku masezerano y’ubwubatsi

Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST), irasaba abanyamategeko ba Leta kurushaho kwibanda ku masezerano y’ubwubatsi ibigo bya Leta bigirana na ba rwiyemezamirimo, kugira ngo birusheho gufasha Leta kutajya mu manza.

Minisitiri Ugirashebuja asaba abanyamategeko ba Leta gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga
Minisitiri Ugirashebuja asaba abanyamategeko ba Leta gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga

Byagarutsweho ku wa Kabiri tariki 29 Werurwe 2022, ubwo Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Emmanuel Ugirasebuja, yaganiraga n’abanyamategeko ba Leta, hagamijwe kurebera hamwe ibibazo bigaragara mu masezerano y’akazi no kureba ingamba zo kubikemura.

Agaruka ku mpamvu nyamukuru yatumye ibiganiro bagiranye n’abanyamategeko byibanze cyane ku bijyanye n’imyubakire, Minisitiri Dr. Ugirasebuja, yavuze ko ibijyanye n’ubwubatsi aribyo bikunze kugira amasezerano arimo amafaranga menshi ya Leta.

Ati “Iyo rero ayo masezerano yanditse nabi, bikavamo ko Leta iri butsindwe iyo yagiye mu rubanza, amafaranga atakarira muri ibyo ni menshi cyane, ugereranyije n’andi masezerano abantu bagenda bakora. Iyo ari amasezerano yo kubaka umuhanda, birumvikana ko umuhanda ufata amafaranga menshi, iyo ari amasezerano y’ubwubatsi nayo afata amafaranga menshi”.

Akomeza agira ati “Ku buryo ari ngombwa ko tuyibandaho cyane, kugira ngo amafaranga ya Leta atazatakarira mu gutsindwa mu manza ubundi twari gutsinda iyo amasezerano aza kuba yanditse neza, yaranakurikiranywe neza mu kuyashyira mu bikorwa”.

Abanyamategeko ba Leta baganira na Minisitiri Ugirashebuja
Abanyamategeko ba Leta baganira na Minisitiri Ugirashebuja

N’ubwo imanza Leta iregwamo bitaragera aho izitsinda 100%, ariko ngo urwego rumaze kugerwaho rurashimishije ugereranyije na mbere, kandi ngo Minisiteri y’Ubutabera izakomeza guharanira ko bigera ku 100%, nk’uko Minisitiri Dr. Ugirasebuja abisobanura.

Ati “Leta iratsinda cyane pe, ugereranyije n’ukuntu byagiye bigenda, kubera inama nk’izi, amahugurwa abagira inama mu by’amategeko Leta bagira, ubona bishimishije, ariko tuzakomeza kubishyiramo umwete kugira ngo tunatsinde 100%”.

Imanza Leta yatsinze ngo zikurikiranwa nk’izindi zose kuko hari izishobora guhabwa abahesha b’inkiko batari ab’umwuga, hakaba n’izindi zihabwa ab’umwuga, nk’uko bigenda ku zindi manza zitari iza Leta.

Abanyamategeko ba Leta bavuga ko bari basanzwe bareba muri ayo amasezerano y’ubwubatsi, ariko ngo hari aho bigaragara ko bikorwa hatabayeho ubushishozi, ari nabyo bikunze kugira ingaruka zo gushora Leta mu manza.

Umukozi ushinzwe amategeko muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Alphonse Hategekimana, avuga ko akenshi kuba mu nyubako za Leta habamo amafaranga, hakunze kubaho icyuho cyo kudahuza hagati ya ba rwiyemezamirimo na Leta.

Ati “Leta yagiye igongwa cyane na ba rwiyemezamirimo batangira imirimo bakayita igeze hagati, byagiye bitera ikibazo cyane, bigasa nk’ibisubiza inyuma isoko, kandi wajya mu itegeko ry’amasoko, ugasanga uhabwa isoko ahanini bareba uwatanze igiciro gitoya, tugashaka imirimo myiza ku giciro gitoya, rwiyemezamirimo nawe agashaka amafaranga menshi ku mirimo idahwitse cyangwa ituzuye, ni aho ingorane zagiye zivuka, niho tugenda duhuza nk’abanyamategeko”.

Ni kenshi bikunze kugaragara mu masoko ya Leta by’umwihariko ay’imirimo y’ubwubatsi, ikorwa yagera hagati igahagarara ikamara igihe kitari gito, kandi nyamara yarakorewe ingengo y’imari, yazongera gukorwa hagahindurwa rwiyemezamirimo ndetse n’ingengo y’imari ikiyongera ku yari yaratanzwe, byose bigaterwa no kutubahiriza amasezerano, ari nabyo MINIJUST isaba abanyamategeko ba Leta kwitaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Rwiyemezamiro ararira kubera ruswa ziri mu biho bya Leta: nina mugirango ndabeshya murebe factures zitegereje kwishyurwa. Ingabire sinzi impamvu atinya ibigo bya Leta bitishyura

mukota yanditse ku itariki ya: 30-03-2022  →  Musubize

Rwiyemezamiro ararira kubera ruswa ziri mu biho bya Leta: nina mugirango ndabeshya murebe factures zitegereje kwishyurwa. Ingabire sinzi impamvu atinya ibigo bya Leta bitishyura

mukota yanditse ku itariki ya: 30-03-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka