Kuri uyu wa Gatatu hakomeje imikino y’ijonjora ry’ibanze mu gikombe cy’Amahoro, aho hakinwaga imikino yo kwishyura ku bibuga bine bitandukanye.

Ikipe ya La Jeunesse yari yatsinze Espoir FC mu mukino ubanza ibitego 3-2, yaje kunganyiriza i Rusizi igitego 1-1, Espoir FC ihita isezererwa.


Uko imikino yo kwishyura imaze kuba yagenze
– Marines 1-0 Nyanza FC ( 2-0)
– Bugesera FC 3-0 UR (9-0)
– Espoir 1-1 La Jeunesse (3-4)
– Etincelles FC 1-1 Rutsiro FC (3-2)
– Gasogi Utd 3-1 Heroes (5-2)
Iyi mikino irakomeza kuri uyu wa Kane aho umukino utegerejwe cyane uzahuza Intare FC n’ikipe ya Musanze Fc, mu gihe tombola y’uko amakipe azahura muri 1/8 iteganyijwe kuri uyu wa Gatanu.
Imikino iteganyijwe kuri uyu wa Kane
Intare vs Musanze (1-1)
Gicumbi vs Gorilla(1-1)
Amagaju vs Impeesa(1-0)
Etoile de l’Est vs Interforce(2-0)
National Football League
Ohereza igitekerezo
|