RDC ibaye ku mugaragaro umunyamuryango mushya wa EAC

Kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Werurwe 2022, mu nama ya 19 idasanzwe yahuje Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), nibwo hemejwe ku mugaragaro Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), nk’igihugu kinyamuryango gishya.

RDC yemejwe ku mugaragaro nk'umunyamuryango mushya wa EAC
RDC yemejwe ku mugaragaro nk’umunyamuryango mushya wa EAC

RDC yakiriwe nk’umunyamuryango mushya muri EAC, ku ya 8 Kamena 2019 nibwo yatangiye kugerageza ubusabe bwayo, ubwo Perezida Félix Tshisekedi, yandikiraga Perezida wa EAC icyo gihe, Perezida Paul Kagame, amugaragariza ko igihugu cye cyifuza kuba umunyamuryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba.

Iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, yitabiriwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’abandi bakuru b’ibihugu bya EAC, ndetse ikaba yanitabiriwe na Perezida Tshisekedi wa RDC.

Perezida Uhuru Kenyatta ni we wayoboye iyo nama
Perezida Uhuru Kenyatta ni we wayoboye iyo nama

Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta, ari nawe Perezida w’Inama y’Abakuru b’ibihugu bya EAC, niwe watangaje iki cyemezo, aho yagize ati “Kwinjira kwa RDC birerekana ibihe bikomeye mu mateka yo kwishyira hamwe kw’akarere!”

Perezida Kagame yifurije ikaze abaturage ba RDC mu muryango w’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba, ndetse avuga ko u Rwanda ruzakomeza kugira uruhare mu gushyigikira RDC mu kwibona mu muryango.

Yagize ati “U Rwanda rushyigikiye ko RDC yinjira mu muryango w’akarere, kandi rwiteguye kugira uruhare mu gushyigikira RDC muri EAC.”

Perezida Kagame yifurije ikaze RDC muri EAC
Perezida Kagame yifurije ikaze RDC muri EAC

Perezida Samia Suluhu Hassan wa Repubulika yunze ubumwe ya Tanzania, yavuze ko igihugu cye cyakiriye byimazeyo RDC mu muryango wa EAC, yongeraho ati: “KAZI IENDELEE!”

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yagaragaje ko kwinjira kwa RDC muri EAC byerekana iterambere ku baturage.

Ati “Kwinjira kwa DRC muri EAC ni ikintu gikomeye kuko byerekana iterambere ku baturage! Nk’abayobozi reka dukomeze guharanira ko amahoro n’umutekano bisagamba mu karere.”

Prosper Bazombanza, Visi Perezida wa Repubulika y’u Burundi, yavuze ko kwakira RDC muri EAC, bizarushaho kwagura no kunoza Ubukungu, Politiki, umuco, imibereho myiza y’abaturage ba Afurika y’Iburasirazuba.

Kwakirwa kwa RDC muri EAC harimo byinshi izungukiramo, kimwe n’inyungu uyu muryango witeze kubona bitewe no kugira RDC nk’umunyamuryango.

Abaturage b’ibihugu byari bigize umuryango wa EAC bagera kuri miliyoni 170, mu gihe RDC ubwayo ituwe n’abaturage basaga miliyoni 90, bikaba bivuze ko uyu muryango nyuma yo kwakira RDC ugiye kugirwa n’isoko ry’abaturage basaga miliyoni 260.

Perezida Félix Tshisekedi wa RDC, igihugu cye cyakiriwe muri EAC
Perezida Félix Tshisekedi wa RDC, igihugu cye cyakiriwe muri EAC

Mu bukungu umusaruro mbumbe w’ibihugu byari bigize EAC, bungana na miliyali 193.7 z’Amadorali, mu gihe RDC ibarirwa ku musaruro mbumbe wa miliyali 50 z’Amadorali ya Amerika, bivuze ko kwakirwa kwa RDC bizatuma umuryango wa EAC ugira ubukungu bubarirwa ku musaruro mbumbe ungana na miliyali 243.7 z’Amadolari ya Amerika.

Rdc yagizwe umunyamuryango wa karindwi muri EAC, bikaba bifatwa nk’intsinzi ikomeye mu kuzamura ubukungu bw’umuryango binyuze mu nzira zitandukanye, zirimo gufungura umuhora uturuka ku nyanja y’Ubuhinde ukagera ku nyanja ya Atlantic, no guhuza amajyaruguru n’amajyepfo, bityo bikagura ubukungu bw’akarere muri rusange.

Kugeza ubu umuryango wa EAC ukaba ugizwe n’ibihugu 7 birimo bitatu byawutangije aribyo Tanzania, Kenya na Uganda, n’ibindi bihugu byakiriwe nyuma nk’u Rwanda, u Burundi na Repubulika ya Sudan y’Epfo, ndetse na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakiriwe uyu munsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

turabyishimiye kuba rdc yinjiye mumuryango wa eac

mutangana aruphons yanditse ku itariki ya: 8-04-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka