Amajyaruguru: Batangije icyumweru cyahariwe kurangiza imanza zaciwe n’inkiko Gacaca

Ku wa Mbere tariki 28 Werurwe 2022, ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru mu murenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo, hatangirijwe icyumweru cyahariwe kurangiza imanza zaciwe n’inkiko Gacaca, zijyanye n’imitungo yasahuwe n’iyangijwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mupenzi asabye abatsinzwe mu nkiko Gacaca kwishyura batabihatiwe
Mupenzi asabye abatsinzwe mu nkiko Gacaca kwishyura batabihatiwe

Ni nyuma y’uko bigaragaye ko muri iyo Ntara, Umurenge wa Shyorongi ariwo ufite imanza nyinshi zaciwe n’inkiko Gacaca ariko ntizirangizwe, ahagaragara umubare munini w’abakomeje kwinangira kwishyura imitungo basahuye n’iyo bangije.

Intara y’Amajyaruguru ifite imanza zaciwe n’Inkiko Gacaca zitararangizwa 364, aho akarere ka Musanze kaza ku isonga mu turere dufite imanza nyinshi zingana na 285, Rulindo 76, Akarere ka Gicumbi kakagira imanza ebyiri, Burera ifite urubanza rumwe, mu gihe Gakenke imaze gukemura icyo kibazo irangiza imanza zose zaciwe muri Gacaca.

Muri iyo Ntara umurenge wa Shyorongi niwo uza ku isonga mu kugira imanza nyinshi, aho ari 35, kimwe mu byagendeweho kugira ngo muri ako gace hatangirizwe icyumweru cyo kurangiza imanza zaciwe n’inkiko Gacaca ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru.

Mu bibazo abaturage bagaragaje cyane cyane abishyura imitungo basahuye nyuma yo kubyemezwa n’inkiko Gacaca, harimo amikora make batewe na Covid-19, kwishyura ibisagutse nyuma yo kubanza gukemura ibibazo byabo, kugira ipfunwe ryo kwegera uwo yasahuye cyangwa yangirije imitungo ngo asabe imbabazi, gutsimbarara ku mitungo binangira kwishyura, kuba bamwe barapfuye badasize imitungo n’ibindi.

Hari benshi bagiye bagaragaza ko kutishyura babiterwa n’ubukene, ariko bakanyomozwa n’umuhesha w’inkiko wari witabiriye uwo muhango, avuga ko abenshi baba bafite imitungo ihagije, ahubwo ikibazo kikaba kwanga kwishyura ku bushake.

Ni gahunda yitabiriwe na bamwe mu basahuwe banangirizwa imitungo na bamwe mu batsinzwe muri Gacaca
Ni gahunda yitabiriwe na bamwe mu basahuwe banangirizwa imitungo na bamwe mu batsinzwe muri Gacaca

Gusa abatangiye kwishyura bavuga ko bibafasha, kuko bibabohora bagasabana n’abo bangirije imitungo, ndetse bikaviramo bamwe gusaba imbabazi bakagabanyirizwa ubwishyu.

Mukamunazi Pelagie ati “Ndi mu bangije imitungo y’umuturanyi wanjye warokotse Jenoside, nahoraga meze nabi mfite isoni, namubona ubwoba bukanyica nkamuhunga, nkavuga nti uriya muntu nzajya kurahura iwe mbe namusaba amazi?”

Arongera ati “Rimwe naramusanze turaganira mubwira ibibazo mfite, arabyumva arambwira ati uri umuturanyi mwiza, n’izo mbabazi ndaziguhaye genda utuze twibanire neza mu mahoro. Ubu tubanye neza dusabana amazi nta kibazo, ndasaba abantu kwegera abo bangirije imitungo bagasaba imbabazi, tukibera mu bwiyunge gutinyana bikarangira, kuko ubu ndatuje mu mutima”.

Myirambabajende Eugénie ati “Natangiye kwishyura muri 2011, uwo nangirije imitungo nari murimo amafaranga ibihumbi 180. Mbonye ibihumbi 100, ndamwegera nti rwose mbabarira ube wakiriye ayo tubane neza, kuko kuba nkurimo amafaranga birambangamiye cyane”.

Arongera ati “Yarambwiye ati, n’iyo uza na mbere hose nari kukubabarira, muhereza ibyo bihumbi 100 ati, rwose andi ntuzayampe ndakubabariye, genda wicare utuze dusabane amazi n’umuriro”.

Ati “Ubu tubanye neza turasangira, iyo imbuga ye yanduye ndamufasha nkayikubura cyangwa nkohereza abana bakamukuburira. Ndasaba abatarasaba imbabazi kwegera abo bahemukiye, kuko imbabazi zirahari zabuze abazihaba”.

Hari n’abandi bafite ubushake bwo kwishyura ndetse bakaba bageze no ku musozo, ibyo bakabifata nko kwibohora mu mutima no kwiyunga na bagenzi babo.

Bamwe mu baturage batangiye kwishyura bagasaba n'imbabazi bavuga ko baruhutse ku mutima
Bamwe mu baturage batangiye kwishyura bagasaba n’imbabazi bavuga ko baruhutse ku mutima

Muganizi Jean Pierre wo mu Murenge wa Rusiga urimo kwishyura miliyoni imwe n’ibihumbi 380, ati “Ndi umwe mu bakoze Jenoside, naciye mu nkiko Gacaca ndafungwa nkora na TIG birangiye ndataha, ntangira kwishyura imitungo nangije ihagaze amafaranga 1,380,000, ubu nsigaje ibihumbi 50”.

Arongera ati “Mu kwishyura ayo mafaranga yose nta ngufu zangiyeho, nta kintu cyanjye cyatejwe cyamunara, ni njye ubwanjye niyumvishije ko icyaha cyampamye gikomeye, numva ko ntakiraga umuryango wanjye. Icyo nsaba abatarishyura ni ukubanza bakiyakira bakumva ko iki cyaha kidasaza, kandi bakumva ko gahunda ya Leta y’ubutabera bwunga ari nziza, iba igamije kubanisha abantu, ubu abo duturanye barokotse Jenoside tubanye mu mudugudu turafashanya muri byose”.

Minisiteri y’Ubutabera irasaba abatsinzwe mu nkiko Gacaca bagomba kwishyura imitungo basahuye n’iyo bangije kugira umutima wo kwishyura, kuko biri mu nyungu zabo, nk’uko Kigali Today yabibwiwe na Mupenzi Narcisse, Intuma ya Leta ishinzwe ubutabera bwegereye abaturage, wari uhagarariye iyo Minisiteri muri uwo muhango.

Ati “Zimwe mu nzira zishyirwaho ku watsinzwe urubanza ntagire ubushake bwo kuzirangiza ku neza, ni uko zirangizwa ku gahato, kandi uko kuzirangiza ku gahato, bizana n’ikindi kiguzi gituma uwagombaga kurangiza urubanza ku neza anahomba, kuko yishyura n’igihembo cy’umuhesha w’inkiko uhembwa n’iyo mirimo aba yakoze”.

Mupenzi yavuze ko inkiko Gacaca zari ubutabera bwunga, ariyo mpamvu habayeho kwishyuza umuntu aho kumukatira igifungo kigenewe uwangije cyangwa usahura umutungo w’undi. Asaba abaturage gukora ibishoboka byonse bakarangiza icyo kibazo cy’imanza, mu rwego rwo kunga ubumwe nk’uko gahunda y’igihugu ibiteganya, ariko yishimira uburyo umubare munini w’abatsinzwe imanza za Gacaca barimo kwishyura, ndetse banasaba imbabazi abo bangirije imitungo.

Ni umuhango wari witabiriwe n'abayobozi banyuranye
Ni umuhango wari witabiriwe n’abayobozi banyuranye

Mukanyirigira Judith, Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, yavuze ko muri ako karere ari hamwe mu gihugu mu habereye igeragezwa rya Jenoside, aho ryakorewe mu Murenge wa Mbogo, avuga ko ubukangurambaga bw’icyumweru batangije butegerejweho igisubizo ku irangizwa ry’imanza za Gacaca zaciwe.

Meya Mukanyirigira, yibukije abaturage ko kutishyura imitungo yasahuwe n’iyangijwe bitera ibihombo, aho uwishyura bimutwara ikiguzi kinini kandi bigatuma ahorana ipfunwe, asaba buri wese watsinzwe urubanza kwitabira kwishyura babikuye ku mutima, birinda kubikora ari uko babihatiwe, ati “Kwishyura ubikuye ku mutima, nibwo bwiyunge dukeneye”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka