Abagore bo muri Afganistani babujijwe kujya mu ndege batari kumwe n’abagabo babo

Abatalibani bategetse ibigo bikora ingendo zo mu kirere, guhagarika abagore bo muri Afganistani bakora ingendo mu ndege, keretse igihe bari kumwe n’abagabo babo cyangwa uwo mu muryango wa hafi.

Ni itegeko rishyizweho n’Abatalibani nyuma y’uko tariki 15 Kanama 2021, bafashe ubutegetsi bw’i Kabul.

Ubuyobozi bw’ibigo bitwara abagenzi mu ndege birimo Ariana Afghan Airlines na Kam Air, babwiye AFP ko Abatalibani basabye ko nta mugore ukwiye kujya mu ndege atari kumwe n’uwo bashakanye cyangwa umwe mu bagabo ba hafi mu muryango we.

Abayoboke b’idini ya Islam bakomeye bashyizeho amategeko abuza umudendezo, cyane cyane yibasira abakobwa n’abagore bo muri Afganistani. Ku cyumweru kandi bategetse imiyoboro ya televiziyo ko igomba guhagarika gutangaza amakuru ya BBC.

Si ubwa mbere Abatalibani bashyizeho amategeko mashya kuko mu kwezi k’Ukuboza, 2021 nabwo basabye abagore ko badakwiye gukora urugendo rureshya cyangwa rurenze ibilometero 72 badafite umuherekeza.

Abanyaburayi bavuga ko ibyo Abatalibani barimo gukora ari ukubangamira uburenganzira bw’abagore. Bivugwa kandi ko nta mugore wemerewe gukorera Politiki muri Afghanistan.

Abatalibani baranengwa kwirengagiza ibyo bari biyemeje umwaka ushize bafata ubutegetsi, ubwo bavugaga ko batazigera babangamira uburenganzira bw’abagore.

Mu mpera z’icyumweru gishize nabwo bari bategetse ko abagabo n’abagore badashobora gusura pariki mu murwa mukuru ku munsi umwe.

Ibi bikerekana ko abagore bagenda bahagarikwa mu bikorwa rusange by’iterambere rirambye, birimo guhagarikirwa kwiga, guhagarikirwa akazi ka Leta kandi bagategekwa kwambara ukurikije Korohani, nk’uko Abataliban babivuga.

Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa bivuga ko icyo cyemezo cyafashwe nyuma y’inama yo mu cyumweru gishize tariki 24 Werurwe 2022, yahuje ubuyobozi bw’Abataliban n’abahagarariye sociyete z’indege zombie, ndetse n’abashinzwe abinjira n’abasohoka.

Ni mu gihe Umuvugizi w’abayoboke b’amadini y’Abatalibani, yahakanye ko nta tegeko ryo guhagarika indege ariko abashinzwe ingendo muri Sociyete zombi, babwira AFP ko bahagaritse gutanga amatike ku bagore bagiye gukora ingendo bonyine.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka