Minisitiri Biruta yaganiriye n’abayobozi batandukanye muri Amerika

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, ari i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, muruzinduko rw’akazi, akaba yagiranye ibiganiro n’abayobozi banyuranye.

Minisitiri Biruta ku wa Mbere tariki 28 Werurwe 2022, yahuye n’abayobozi bo muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga barimo Umunyamabanga wungirije, Wendy Sherman, n’Umunyamabanga wungirije ushinzwe umugabane wa Afurika, Molly Phee, nk’uko Urubuga rwa MINAFET rubitangaza.

Abo bayobozi baganiriye ku ngingo z’ubutwererane hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Rwanda, zirimo ubucuruzi, ishoramari, amahoro n’umutekano ndetse n’imihindagurikire y’ikirere.

Muri urwo ruzinduko, Minisitiri Dr Biruta kandi yaboneyeho guhura n’Umwanditsi w’Umunyamerika, John Peter Pham, wibanda ku bubanyi n’amahanga by’umwihariko ku butwererane bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Afurika.

Ku rubuga rwe rwa Twitter, umwanditsi John Peter Pham yavuze ko yishimiye guhura na Minisitiri Biruta.

Yagize ati “Nshimishijwe no guhura na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Biruta, ubu yatangiye uruzinduko i Washington. U Rwanda ni umufatanyabikorwa w’ingenzi wa USA muri Afurika, ugira uruhare rukomeye ku mutekano w’Akarere kandi akaba n’intagereranywa mu bikorwa by’iterambere ry’ubukungu, no gushyira imbaraga mu kwihuza kwa Afurika.”

U Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bifitanye umubano ukomeye, aho icyo gihugu gifasha u Rwanda mu nzego zitandukanye zirimo ubuzima, ubukungu, umutekano n’izindi zinyuranye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka