Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yagaragaje ko Covid-19 yadindije Intego z’Iterambere rirambye

Minisitiri w’Intebe Dr.Edouard Ngirente, kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Werurwe 2022, yitabiriye inama ngarukamwaka ya 8 ihuza Guverinoma zo ku Isi, ibera i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, ivuga ku Ntego z’Iterambere rirambye (SDGs), aho yagaragaje ko zadindijwe na Covid-19.

Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente yagaragaje ko Covid-19 yadindije SDGs
Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yagaragaje ko Covid-19 yadindije SDGs

Muri iyi nama, Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ijambo risoza ibiganiro ku ntego z’iterambere rirambye (SDGs), akaba yavuze ko kuba abantu bashobora guteranira hamwe mu nama nyuma y’imyaka ibiri itaba kubera icyorezo cya Covid-19, ari igihamya cyerekana icyo ibihugu byageraho mu gihe byashyira hamwe mu guharanira intego zimwe.

Ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye iyo nama, yabasangije ingamba u Rwanda rwashyizeho mu kwigobotora ingaruka zatewe n’icyorezo cya Covid-19, hashyirwaho ikigega nzahurabukungu.

Ati “Uyu munsi Guverinoma y’u Rwanda irizera ko gahunda zo kuzahura ubukungu zirimo gutanga umusaruro ufatika. Ibimenyetso bigaragaza ko ubukungu bwazamutse ku 10,9% mu 2021 kandi byitezwe ko buzazamuka ku mpuzandengo ya 7,2% mu 2022.”

Yagaragaje kandi ko mu ngamba u Rwanda rwafashe harimo no gukingira abaturage, aho kugeza ubu Abanyarwanda bangana na 60% bafite hejuru y’imyaka 18 bamaze gukingirwa Covid-19 mu buryo bwuzuye.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yagaragaje ko kutagira ishoramari rihagije muri izo ntego (SDGs), kugeza ubu byatumye ibihugu byinshi ubukungu bwabyo bwibasirwa na Covid-19.

Ati “Birasaba urufatiro rukomeye harimo ubufatanye bw’isi yose hamwe no kwinjiza neza SDGs muri gahunda z’igihugu, haba mu bifite ubukungu bwateye imbere ndetse n’ibikiri mu nzira z’iterambere.”

Yavuze kandi ko nk’u Rwanda, rwiyemeje kugendera muri urwo rugendo rw’impinduka rugana kuri Gahunda ya 2030, zifite aho zihuriye na gahunda y’iterambere rirambye ndetse no gufatanya n’ibindi bihugu cyane cyane ku mugabane wa Afurika.

Yagaragaje kandi ko gahunda ya 2030 yari ifite intumbero kandi isaba uburyo bw’amafaranga butabashije kuboneka, cyane cyane mu bihugu byinshi bikiri mu nzira y’amajyambere. Ibi byarushijeho kuba bibi nyuma yo kwaduka kwa Covid-19, yateye ibihugu byinshi kwimurira amafaranga mu ngamba zo guhangana n’icyorezo.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente, yavuze ko n’ibikorwa bya muntu nabyo byatumye intego z’iterambere zitagerwaho, aho yatanze urugero ku ihindagurika ry’ikirere, ibibazo bya vuba aha bya politiki byatumye ibiciro ku isoko bizamuka ku isi, byongeye gushimangira ko ari ngombwa kongera kwibanda ku bintu by’ingenzi bigize Gahunda ya 2030, aribyo Abantu, Gutera imbere, Amahoro, Umubumbe n’Ubufatanye, bizwi kandi nka 5Ps.

Inama yitabiriwe n'abayobozi ba za Guverinona n'abandi banyacyubahiro bo hirya no hino ku Isi
Inama yitabiriwe n’abayobozi ba za Guverinona n’abandi banyacyubahiro bo hirya no hino ku Isi

Uyu mwaka insanganyamatsiko igira iti “Twiyubake duhereye ku cyorezo cya Covid-19, duteze imbere ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya 2030 igamije iterambere rirambye”.

Inama ihuza za Guverinoma zo ku isi yashyizweho muri 2013, n’itsinda ry’inzobere mu bintu bitandukanye, hagamijwe guhuriza hamwe za Guverinoma, ubucuruzi ndetse na sosiyete sivile, mu guteza imbere imibereho y’abaturage batuye Isi.

Umuyobozi w’iyo nama ihuza za Guverinoma zo ku isi ni Mohammad Al Gergawi, akaba yungirijwe na Ohood bint Khalfan Al Roumi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka