#Igikombe cy’Amahoro2022: FERWAFA yasabye amakipe y’abagore kwiyandikisha
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryasabye amakipe yo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri mu bagore, kwiyandikisha mu gikombe cy’Amahoro 2022 giteganyijwe gutangira muri Mata 2022, bukaba ari ubwa mbere azaba yitabiriye icyo gikombe.

Ibi FERWAFA yabimenyesheje amakipe yo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri mu bagore, binyuze mu ibaruwa yabandikiye.
Ishyirahamwe r’umupira w’amaguru mu Rwanda ryamenyesheje aya makipe ko kwiyandikisha ku bifuza gukina iki gikombe, bizarangira tariki 5 Mata 2022, mu gihe amarushanwa azatangira tariki 16 Mata 2022.

Aya makipe n’ubundi aba adafite ubushobozi buhagije bw’amafaranga, yamenyeshejwe kandi ko azagenerwa inkunga izabafasha mu ngendo bazakora bajya gukina, ndetse n’amafaranga yo gukodesha imbangukiragutabara igomba kuba iri ku kibuga mu gihe cy’umukino.

Ni ku nshuro ya mbere hagiye kubaho irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro mu mupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|