Perezida Kagame yashimye imikorere y’uruganda rwa BioNTech

Perezida Paul Kagame yatambagijwe ikigo cya BioNTech ari kumwe n’Umuyobozi wacyo, Uğur Şahin, ndetse baganira ku gutangiza gahunda yo gukorera mu Rwanda inkingo za Covid-19, malariya n’iz’igituntu zirimo gutezwa imbere.

Ku rubuga rwe rwa Twitter, Perezida Kagame yagize ati “Nagize amahirwe akomeye yo gusura Uğur Şahin ku kigo cya BioNTech Group i Mainz, mu Budage.”

Perezida Kagame yagaragaje ko mu ruganda rwa BioNTech hihariye udushya dutangaje, yongeraho ko Dr Uğur we na mugenzi we bafatanyije, Dr. Özlem Türeci, ari abantu beza.

Perezida Paul Kagame, tariki 16 Gashyantare 2022, nabwo yagiye mu Budage aho yari yitabiriye ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru, byateguwe na BioNTech, byabereye i Marburg.

Ibyo biganiro bikaba byaragaragarijwemo ishusho y’ibikorwa remezo bijyanye n’umushinga wo gukorera muri Afurika inkingo zo mu bwoko butandukanye. Ni ibikorwa remezo bizubakwa n’ikigo cy’Abadage, BioNTech, kizobereye mu gukora Inkingo.

Iyo kompanyi yagiranye amasezerano na Leta y’u Rwanda n’iya Sénégal, yo kubaka ikigo cya mbere muri Afurika gikora inkingo hifashishijwe ikoranabuhanga rya Mrna, byitezeho kugabanya umubare w’inkingo Afurika yajyaga gushaka hanze.

BioNTech ivuga ko mu ntangiriro icyo kigo kizagira ubushobozi bwo gukora doze miliyoni 50 ku mwaka. Ni mu gihe iyo Kompanyi yatangaje ko ibikorwa byo kubaka icyo kigo mu Rwanda biteganyijwe gutangira hagati muri uyu mwaka wa 2022.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka